Rutahizamu w’Umunyarwanda Jihand [Jidro] ukina mu gihugu cya Ukraine ahataniye igihembo gikomeye hamwe n’abandi bakinnyi 10 bakinana muri iki Gihugu.
Kapiteni w’Ikipe y’Iguhugu y’u Rwanda Amavubi, nawe yashyizwe ku rutonde rw’abandi bakinnyi bagera ku 10 bazatoranywamo umwe uzatwara iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri iyi Shampiyona ya Ukraine mu ikipe ya Kryvyi Rih.
Uyu ubaye umwaka wa Kabiri Bizimana Jihad ari gukina muri iyi kipe yo mu cyiciro cya Mbere muri Ukraine dore ko yaifashije kugira intangiriro nziza z’umwaka w’imikino muri Shampiyona ya 2024 na 2025 kuko ari mu bakinnyi ngenderwaho muri iyi kipe by’umwihariko mu bakina hagati.
Iyi kipe ya Bizimana Jihad yitwa Kryvyi Rih , yasoje igice cya mbere cya Shampiyona ari ku mwanya wa Kane n’amanota 31.Jidro ni umukinnyi mwiza kuko ari we uyoboye bagenzi be mu ikipe y’Igihugu Amavubi.
Ni umukinnyi uvuka mu Karere ka Rubavu akaba yarazamukiye muri Etincelles FC yo muri ako Karere avukamo hamwe na bagenzi be b’amazina akomeye muri ruhago Nyarwanda barimo Haruna Niyonzima na Hakizimana Muhadjiri banafitanye isano.
Bizimana Jihad w’imyaka 28 y’amavuko yakiniye amakipe atandukanye i Burayi arimo Waasland Beveren yamaze imyaka itatu mbere yo kwerekeza muri KMSK Deinze yamazemo imyaka ibiri.