Advertising

Kuva mu bwana yakundaga indege none yakabije inzozi zo kuba umupirote wazo

01/01/25 4:1 AM
1 min read

Inzozi buri wese avukana nizo zimugira uwo akwiriye kuba ubuzima bwe bwose. Ibi bituma buri wese akura yifuza kugera ku nzozi ze z’igihe kirekire  n’ubwo bisaba benshi icyuya. Umusore wo muri Nigeria, wakuze akunda indege cyane yatangaje benshi nyuma yo gukabya inzozi zo kuba umu-pirote w’indege.

Ni ibintu byateye ishema abatari bake nyuma yo kubona amafoto ye yo mu bwana n’uburyo yahoranye inzozi zo kuba umwe mu batwara indege kuko ngo mu myaka ye yose, yahoraga ashishikajwe no kuzakora indege ye bwite akiri muto.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, Ajape Abdulakeem  yasangije abantu amafoto yahahise he akiri muto ateruye ibikinisho by’indege yabaga yakoze ku giti cye , anashyiraho ifoto yaramaze kuba umushoferi wazo ayicayemo.

Yagaragaje ko yabihirimbaniye mpaka abigezeho akaba ari nayo mpamvu yumvise adakwiriye kubihisha. Bamwe mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga , bagize icyo batangaza. Umwe yagize ati:”Nibwo nabona umuntu wageze ku nzozi ze yashakaga kuva akiri muto”.

Tboy ati:”Inzozi zanjye nanjye kuva nkiri umwana kwari ukuba Umuganga ukomeye [ Medical Dr], ariko uyu munsi ndi umukozi wo mu Kabari nk’umuntu ufasha abahanzi kuririmba”. Uyu yagaragaje ko ibyo yarotaga byarangiye atabigeze, ahamya ko bimutera imfunwe.

Iteka buri wese agira inzozi ze ahubwo kuzigeraho nibyo bigorana cyangwa bikorohera bamwe nk’uko uyu byagenze n’ubwo ntawamenye uko yabize icyuya.

Sponsored

Go toTop