Advertising

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku kubaka ibiramba i Abu Dhabi

01/14/25 12:1 PM
1 min read

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yitabiriye Icyumweru cyahariwe Kubaka Ibiramba cya Abu Dhabi (ADSW), gihuza abayobozi biga ku bisubizo by’ibibazo bibangamiye guharanira iterambere rirambye.

Ku Kibuga cy’Indege, Umukuru w’Igihugu yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya UAE, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.

Iki cyumweru cyatangiye ku wa 12 kikazageza ku wa 18 Mutarama 2025, ni ihuriro riterwa inkunga na UAE n’Ikigo Madsar, cyimakaza ingufu zitangiza ibidukikije muri icyo gihugu, mu guhangana n’imbogamizi mu kubaka ibiramba binyuze mu biganiro bigamije kubaka iterambere ry’abaturage, iry’ubukungu budaheza ndetse n’iry’ibidukikije.

Mu myaka 15 ishize, iki cyumweru cyagiye gihuriza hamwe abayobozi ba za Guverinoma zitadukanye, abikorera, sosiyete sivile n’abandi bafatanyabikorwa mu gukurikiza gahunda mpuzamahanga yo kubaka ibiramba binyuze mu biganiro, ubufatanye no gushaka ibisubizo bihindura ubuzima.

Biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama, Perezida Kagame azifatanya na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, n’abandi Bakuru b’Ibihugu, abanyapolitiki n’abandi banyacyubahiro mu muhango wo gutangiza ADSW 2025.

Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo byo gushyigikira ibiramba byitiriwe Perezida Zayed (Zayed Sustainability Prize Awards Ceremony). Ni ibihembo bitangwa muri UAE, hagamijwe guhemba ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse, Imiryango idaharanira inyungu, ndetse n’amashuri yisumbuye, bigira uruhare rukomeye mu guhanga ibishya no gutanga ibisubizo birambye ku bibazo bihari ku Isi.

Perezida Kagame azahura n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, aho bazagaruka ku ngingo zitandukanye zo ku munsi wa mbere w’iyo nama ya ADSW.

Iyi nama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu 13 ari bo: Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan, Perezida Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan, Perezida William Ruto wa Kenya, Perezida Bola Tinubu wa Nigeria, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Wavel Ramkalawan wa Seychelles, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Shavkat Mirziyoyev wa Uzbekistan, Minisitiri w’Intebe w’Albania Edi Rama, Minisitiri w’Intebe wa Finland Petteri Orpo, Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani Giorgia Meloni, na Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim.

Inama ya ADSW izaba iyobowe na H.H. Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan, ihuza abayobozi batandukanye b’ibihugu ku Isi, ab’ibigo by’ubucuruzi n’imiryango itegamiye kuri Leta, abayobozi b’inganda zikomeye ku Isi, abahanga mu bya siyansi, abazobereye mu byo guhanga udushya ndetse n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni ibiganiro bigamije gukemura ibibazo byugarije Isi, guteza imbere ingufu no kwihutisha iterambere ry’imibereho y’abaturage, ikaba yigirwamo ibisubiro bitanga amahirwe afite agaciro ka tiriyali zisaga 10 z’amadolari y’Amerika.

Inama ya ADSW 2025, biteganyijwe ko izigira hamwe uko hatezwa imbere ikoranabuhanga mu kubaka ibirambye, bitagira uwo biheza kandi bizana iterambere mu gihe kizaza.

 

Sponsored

Go toTop

Don't Miss