Advertising

Mbere y’uko usohokana n’umukunzi wawe , Soma iyi nkuru

by
09/09/2024 09:33

Gusohokana n’umukunzi wawe mukajya ku karubanda ni nko guhabwa itike ya VIP mu gitaramo gikomeye. Uretse n’igitaramo rero , uwo ni umukunzi w’ubuzima bwawe kandi buri wese araba abareba.

Wahuye n’uwo umutima wawe wifuza murakundana, none ugeze aho kwifuza ku mugeza hanze n’abandi bakamubona  ndetse utekereza ko nta kibazo byatera.Kubera ko gusohokana umukobwa rero atari ibintu byoroshye , muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bimwe mu byo ukwiriye kubanza kwitaho.

1.Mwese mwiteguye amaso ya rubanda ?

Nibyo murakundana mu kabibwirana ariko se muriteguye ? mwiteguye ko buri wese urabareba ari ntakibazo murahura nacyo ? Mwembi mukwiriye kubanza kumenya niba urukundo mukundana ruhagije ngo mubashe kwereka n’abandi ko ejo mutazatandukanywa n’amashyari y’abantu batishimiye uguhuza kwanyu.

2.Ese murakundana nk’abantu bazabana iteka ryose , cyangwa n’iby’akanya gato ?

Umunsi umwe, Cia yarabyutse yumva akwiriye gusohokana n’umukunzi we Paul, n’ubwo batakundanaga cyane Paul ntabwo yabyanze ariko Cia we yari yizeye ko umunsi umwe azabana na Paul undi nta gitekerezo abifiteho.

Bakimarra kwemeranya gusohokana babyoroheje, bagezeyo , baricara babazanira ibyo kunywa , uwo mwanya Paul abona Sandra baherukanaga kera. Yahise ahaguruka aragenda kuva ubwo Cia yatashye wenyine.

Iki kibazo rero kizatuma mubasha kwimenya mumenye n’uko murabasha kwitwara. Niba udashaka kuba nka Cia , banza umenye niba urukundo mukundana ari iteka ryose cyangwa niba ari ‘Hit and Run’ byateye.

3.Ese muri kugitutu cyabo mungana ?

Byashoboka ko uwo mukundana akiri mu maraso ya gisore, aguhoza ku gitutu cyo gusohokana kandi wowe ntabwo ubifite muri gahunda, ahari nta nubwo wari wamuhitamo nk’uwo muzabana. Mbere yo gusohokana n’umuntu rero banza umenye nib anta gitutu uriho.

Icyo twagarukaho bwa nyuma ni uko gusohokana n’uwo mukundana cyangwa uwo muteganya kubana ari amahitamo yanyu mwembi gusa bitagombeye undi muntu bajya hagati.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Impamvu yateye Andy Bumuntu gusezera kuri Kiss Fm

Next Story

Philpeter aciye bugufi asaba Yago imbabazi

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop