Advertising

Lupita Nyong’o ukurura abagabo yaryohewe n’ibirori byamukorewe ahishura ko ashaka gukina Comedy

16/06/2024 09:42

Umukinnyi wa Filime Lupita Nyong’o wamamaye muri Amerika by’umwihariko ‘Black Panther’, yahawe icyubahiro kuri uyu wa 14 Kamena 2024 akorerwa ibirori byo kwihizihiza imyaka 10 amaze atsindiye ibihembo bya ‘Oscar’  n’umwanya yafashe muri Filime ‘Aquiet Place’ (Day One).

Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, ikigo cyitwa ‘Paramount Pictures’ na Hollywood , byateguye ibirori byo kwizihza imyaka 10 Lupita Nyong’o w’imyaka 41 amaze muri Cinema by’umwihariko ahawe ‘Oscar Awards’, agaragaye no muri Filime ‘Day One cyangwa ‘Aquiet Place’.Ni ibirori byabereye ahitwa Samuel Goldwyn Theater mu Mujyi wa Los Angels.

Umwuga wa Lupita Nyong’o wo gukina Filime no kwigaragaza kuri Televiziyo zitandukanye uragutse cyane kuko yawuherewemo ibihembo bitandukanye.Muri 2014 yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza kubera Filime yakinnye muri 2012 arwanya ubucakara ndetse nizo yakinnye ari mu ishusho y’urukundo by’umwihariko Black Planther, yakinannye na Boseman Chadwick ndetse na Jordan Peele’s Thriller Us.

Lupita Nyong’o yatangaje ko hari ubundi bwoko bwa Filime ashaka kwinjiramo.Yagize ati:”Mu mbabarire mu bwire buri umwe ko ndimo gushakisha ‘Rom-com’. Ndi hano , ndimo guhamagara, ariko niba nkeneye no gutanga cyamunara ubanza ndabikora.Ndumva nkeneye gukina Filime z’urwenya rwose.Nshaka gukina Comedy cyane”.

Lupita Nyong’o watwaye ibihembo bya Emmy Awads, yaherukaga gushyira hanze amashusho adasanzwe ari kumwe n’ipusi ye avugisha abatari bake mu bafana be.Agaruka kuri aya mashusho ari kumwe n’iyi pusi yita inshuti ye yabwiye ikinyamakuru PEOPLE ati:”Nashakaga kwereka abategura Filime ko ntangaje kandi ko nshoboye filime nk’izi.Mfite byinshi nshoboye muri Cinema, rero hagire ufatirana aya mahirwe natanze dukorane.Mbese mubifate nk’aho ndimo gushaka akazi”.

Agaruka kuri Filime aherutse kugaragaramo yitwa ‘A quiet Place:A Day One’ y’uwitwa John Kraskinski, Lupita Nyongo yagize ati:”Ni amahirwe nagize yo kwisanga muri iriya Filime bampaye iriya ‘Role’ kuko ntekereza ko ari udushya twa John Kraskinski.Muri iriya Filime ni muyindi Si idasanzwe.Ni mu Isi yihariye.Ni Isi idasanzwe”.Yakomeje agira ati:”Ngaho nawe , tekereza Isi usabwa guhora ucecetse kugira ngo ubeho.Byarantangaje uko nahisanze nukuri.Ni Isi yo mu ntekerezo”.

Lupita Nyong’o kandi yashyimiye byimazeyo witwa Joseph Quinn.Ati:”Gukina Filime uri kumwe n’umuntu nka Joseph Quinn ni byiza cyane.Ni umwe mu bakinnyi umuntu adashobora kwibagirwa muri iriya Filime, kandi guhura nawe byaranejeje nibaza uko bizaba bimeze gusa icyo naje kumenya ni uko ari umukinnyi wa Filime ukora cyane.Ni mwiza wo gukorana nk’ikipe”.

Lupita Nyong’o na Joseph Quinn muri Filime A QUIET PLACE : A DAY ONE

Yakomeje agira ati:”Gukina muri iriya filime byaranyoroheye kuko nisanze mu mukino cyane kandi byari byiza pe.

Lupita Nyong’o ubusanzwe afite inkomoko muri Kenya aho yabaye igihe kitari gito ariko bakaza kwimuka.

Lupita Nyong’o avuga ko kugaragara ateruye ipusi ye , kwari ukwereka abategura filime ko no gukina izisekeje yabishobora
Previous Story

Bakundana urudasanzwe! Snoop Dogg n’umugore we bishimiye imyaka 27 bamaze babana

Next Story

Byagenda gute Bruce Melodie akoranye indirimbo na The Ben ?

Latest from Imyidagaduro

Go toTop