Advertising

Liam Payne wamenyekanye muri One Direction yitabye Imana

17/10/2024 17:57

Umwongereza Liam Payne wakunzwe mu itsinda rya One Direction ryigaruriye imitima y’abatari bake mu myaka ishize, yitabye Imana ahanutse muri etage ya gatatu mu cyumba cya hoteli yarimo muri Argentine.

Inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,Liam Payne, rwatangajwe mu ijoro ryakeye nyuma yaho polisi yo muri Argentine yemeje aya makuru yatunguye abatari bacye.

Ku gicamunsi cyo kurri uyu Gatatu nibwo Liam Payne wakunzwe mu itsinda rya ‘One Direction’ yahanutse kuri etage ya gatatu yo kuri hoteli yitwa CasaSur Palermo iherereye mu gace ka Buenos Aires muri Argentine aho yari yaragiye gufatira ikiruhuko n’umukunzi we witwa Kate Cassidy.

Pablo Polocicchio uhagarariye polisi yo muri aka gace ka Buenos Aires aha Liam yapfiriye, yatangarije Associated Press ko uyu muhanzi ariwe wihanuye kuri etage ya hoteli kuko nta wundi wari umwegereye ngo amusunike ndetse n’umukunzi we bari kumwe yarari koga muri pisine.

Yavuze ko bikekwako yaba yiyahuye n’ubwo bitaremezwa. Yakomeje avuga ko ubwo Liam Payne warufite imyaka 31, yagwaga hasi yahise ashiramo umwuka mbere y’uko ubutabazi bumugeraho. Yongeyeho kandi ko isura ye yari yangiritse cyane kubera ibikomere.

Alberto Crescenti uhagarariye itsinda ry’ubutabazi ryaje gutabara Liam bagasanga ibye byarangiye, yatangarije televiziyo ya Todo Noticias TV, ko uyu muhanzi yahanutse ahantu hangana na metero 14. Ibinyamakuru byagerageje kuvugisha umukunzi we Kate Cassidy bari kumwe mu kiruhuko muri Argentine gusa ntiyemera kuvugana naryo.

Liam Payne yamamaye cyane mu itsinda rya ‘One Direction’ ryakunzwe mu ndiriimbo nka ‘Story Of My Life’, ‘Steal My Girl’, ‘You & I’, ‘Drug Me Down’, ‘History’ n’izindi nyinshi. Kugeza ubu abo babanye muri iri tsinda barimo Harry Styles, Zayn Malik, Louis na Niall ntacyo baravuga ku rupfu rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Ese Shakib Cham yaba yasubiranye n’umugore we Zari Hassan?

Next Story

Selena Gomez yatangaje impamvu atakirara mu cyumba cye

Latest from Imyidagaduro

Go toTop