Leta ya Congo yavuye ku izima yemera kugendera mu murongo w’amasezerano ya Nairobi ashimangira ko ibiganiro ari byo bizafasha Uburasirazuba bwa Congo kugira amahoro nk’uko byatangajwe na Therese Kayikwamba Wagner Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo.
Nyuma y’aho ibintu bikomeje kuba bibi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi bwavuye ku izima bushyigikira amasezerano ya Nairobi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Therese Kayikwamba Wagner kuri uyu wa Gatatu yibukije Abadipolomate ko mu izina rya Guverinoma ya Congo, bafata amasezerano ya Nairobi nk’amahirwe ya nyuma azatuma igihugu cyabo cyongera kugira amahoro.
Yagize ati:”Turasubiramo kenshi ko amasezerano ya Nairobi ariya aguma ari amahitamo ndetse ari inzira yo nyine yo kwica naho Umutwe wa M23. Nanone kandi ndongera nsubiremo ko Uhuru Kenyatta umuhuza w’aya masezerano akomeza kwishimira ko Perezida Felix Tshisekedi yamuhaye uburenganzira bwo gukomeza inshingano ze agashyiramo imitwe itandukanye agamije gusoza imirimo ye”.
Mu masezerano yo muri 2022 yabereye i Nairobi muri Kenya, ayobowe n’uwari Perezida Uhuru Kenyatta agashyirwaho na Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yategetse ko imirwano ihagarara imitwe yo mu mahanga iri muri Congo igasubizwa iwabo yambuwe intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze muri iyo mitwe, kubafasha kwiteza imbere (kubaho neza), ….”.
Mu masezerano yafatiwe i Luanda n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) bifashijwemo na Joao Lourenco Perezida wa Angola, asaba u Rwanda na Congo kugirana ibiganiro by’umwihariko agasaba Leta ya Congo kuganira n’umutwe wa M23 hagamijwe gukemura intambara imaze imyaka myinshi.
https://umunsi.com/ese-kabila-ntabwo-yemera-amasezerano-yi-luanda-na-nairobi/