Advertising

Javanix yasobanuye impamvu yakoranye indirimbo ye na Theo Bosebabireba

28/07/2024 12:15

Javanix aherutse gushyira indirimbo ye hanze yitwa Nzakagenda, ni indirimbo yakoranye na Theo Bosebabireba, uri mu bakunzwe  cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubusanzwe iyi ndirimbo yari izwi na benshi ariko izwi nk’ikorasi yahimbwe na Safari nawe wagaragaye mu mashusho , bityo Javanix na Theo bayisubiramo bayikora mu buryo bugezweho.

Iyi iri mu ndirimbo ziri kwirahirwa n’abayumvise bose, ubu iri ku rubuga rwa Youtube kuri shene y’uyu muhanzi Javanix, iyi ndirimbo imazeho igihe kitari kinini gusa imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 18.

Javanix akaba ari nawe wahanze iyi ndirimbo, yasobanuye zimwe mu mpamvu zatumye ahitamo gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba.

Yavuze ko kuva kera yakuze abona Theo kandi amufana, anamukunda bityo zimwe mu nzozi ze zari ugukorana na Theo, ndetse avuga ko Theo ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri aka karere, yewe ko Theo ari umuhanzi mwiza w’inararibonye mu byo akora.

Ati “Igitekerezo cyaje kihariye kuko kuri iyi incuro nifuzaga gukora indirimbo idasanzwe kandi irimo umuhanzi udasanzwe, niko guhita ntekereza kuri Theo”.

Akomeza agira ati “Theo ni mukuru wanjye namye mfana kandi ni Umunyabigwi bihambaye cyane muri aka Karere, rero habayeho guhuza mubwira igitekerezo cyange aragishima hanyuma tujya muri studio dukorana iriya ndirimbo”.

“Ibikorwa biri imbere nabyo ni binini ndetse vuba aha  nabyo turabiha abakunzi b’umuziki wacu .”

Kuri ubu uyu muhanzi Javanix ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka neza  kandi batanga ikizere cy’ejo hazaza h’umuziki Nyarwanda.

 

Previous Story

Birababaje kuba yaragaburiye Aba-Youtuber Benshi hakabura uwitanga ngo avuzwe akiri muzima

Next Story

Abanyamakuru bakoze inkuru zivuga ko Dorimbogo yarari kwirwaza basabwe kuzisiba kuri YouTube Channel zabo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop