Umuhanzi ukomeye muri Nigeria uzwi nka Wizkid yaburiye Telefone ye ngendanwa mu gitaramo yakoze ashyiraho Miliyoni 5 zama Naira ku muntu uzayibona.
Ni mu bitaramo bya ‘The Native Land 2024’ aho yaririmbye indirimbo ze zikunzwe gusa bikaza kurangira ahatakarije Telephone.
Nyuma yo kururimba abategura ibi bitaramo basohoye itangazo rivugako uyu muhanzi yaburiyemo Telefone ye ubwo yaririmbaga basaba uwari wese uyifite kuyitanga n’igihembo cya Miliyoni 5 zama Naira angana na 4,232,070 RWF.
Amashusho batanga itangazo ryakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Uwatanze itangazo yagize ati:”Ubwo Wizkid yari hano ku rubyiniro, yahataye Telefone ngendanwa. Urayibona araba abonye Miliyoni 5 zama Naira”.
Wizkid ni umwe mu bahanzi bakomeye ndetse bakomeje kugaragaza ubuhanga nyuma y’akaruhuko yari yarihaye.