Irangamumtu yanjye nataye yatumye mfungwa ! ibyabaye kuri uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya biratangaje

02/02/2024 10:34

Uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya yavuze uburyo yafunzwe azira ubusa Kandi ntacyaha yakoze, avuga ko kubera ukuntu yataye irangamumtu ye nibyo byamuviriyemo gufungwa.Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru kitwa Itugi Tv, nibwo uyu mugore yavuze ubuzima bubi yanyuzemo muri gereza ubwo yafungwaga azira ibyaha atakoze.

Yavuzeko yavukiye mu muryango mugari avukana n’abana 9, gusa kubera ubucyene iwabo bari bafite bwatumye ava mu ishuri akiri muto cyane. Ibyo byatumye ajya gushaka akazi atangira gukora mu rugo Aribwo umwana w’umuhungu wa boss we yaje kumutera inda.Avuga ko ubuzima bwamukomereye nyuma aza gukora ubukwe nubwo bitari byoroshye ariko yaje gushaka akazi atangira gukora muri hotel mu mujyi wa Nairobi.

Ubwo yakoraga mu mujyi wa Nairobi aho muri hotel nibwo yaje guta irangamumtu ye, icyakora avuga ko yaje kongera gusaba indi rangamuntu aho yatse indi kuko isanzwe bari bayimwibye.Usibye iyo rangamuntu ye rero yaje kuyikoresha agura sim card nshya, ariyo yaje gutuma afungwa atazi icyo azira. Yaje gutabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano bamuziza gukoresha sim card akiba amafaranga 50,000.

Ubwo yagezwaga mu rukiko uyu mugore yavuze ko ibyaha ashinjwa atabizi ariko kuko nta kimenyetso kizimayari afite uko Niko yaje kwisanga muri gereza ndetse avuga ko yamazemo igihe kitari gito.

 

Source: Itugi Tv

Advertising

Previous Story

Ubuhindi :Umugabo w’imyaka 103 yashatse umugore w’imyaka 49

Next Story

Dore impamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we atwite ! Dore icyo inzobere zibivugaho

Latest from HANZE

Go toTop