Dore impamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we atwite ! Dore icyo inzobere zibivugaho

02/02/2024 10:38

Gutwita ku mugore ni ikintu kiza kiba hagati ye n’umugabo we gusa rimwe n’arimwe iyo batabyitwayemo neza bishobora gutuma urukundo hagati yabo rukonja mu buryo batazi.

Ni Kenshi usanga iyo umugore atwite umugabo arekera gutera akabariro n’umugore we bityo bigatangira gutera ikibazo. Muri iyi nyandiko twifashishije inyandiko zizewe mukubategurira amakuru yizewe ku mpamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we utwite.

Dore impamvu umugabo akwiye gutera akabariro n’umugore we atwite:

Kwiyumvanamo

Ni ngombwa ko umugabo n’umugore bakomeza kwiyumvanamo urukundo hati yabo no mu gihe umugore atwite rero Hari ubwo bisaba ko mutera akabariro.

Kugabanya stress

Akenshi umugore utwite Hari ubwo yirwana umunaniro na stress uburyo bwiza umugabo akwiye gukoresha ni ugutera akabariro hagati yabo bityo bigafasha umugore utwite kuruhuka.

Ubuzima bwiza

Gutera akabariro n’umugore wawe utwite Kandi ni byiza ku buzima bwe ndetse nubwumwana atwite kubera ko iyo babikoze bituma amaraso atembera neza mu mubiri.

Kuganira

Ikindi iyo mutera akabariro hagati yanyu bibaha umwanya wo kuganira muri kumwe mwenyine mutuje, ibyo rero ni ngombwa ko umugore wawe nawe bimugeraho kabone niyo yaba atwite.

Kwihuza n’umwana

Inzobere zivuga ko Kandi gutera akabariro n’umugore wawe utwite, bituma umwana uri munda y’umugore wawe akumenyera wowe umugabo, bityo ni ngombwa ko utera akabariro n’umugore wawe utwite.

Byongera urukundo

Aho kujya gusambana n’abandi bagore uca inyuma umugore wawe ngo nuko atwite ni ngombwa ko utera akabariro n’umugore wawe utwite bityo nabyo bituma urukundo hagati yanyu rukomera.

Icyakora zirikana ko umugore utwite inda nkuru Atari byiza ko mutera akabariro. Aho twavugaga umugore utwite inda itarengeje byibura amezi 7, kubera ko iyo yarenze aho birashoboka ko mwatera akabariro ariko bishobora kugira ingaruka mbi ku mugore harimo no kuvamo kw’inda atwite.

 

 

Source: fleekloaded

Advertising

Previous Story

Irangamumtu yanjye nataye yatumye mfungwa ! ibyabaye kuri uyu mugore wo mu gihugu cya Kenya biratangaje

Next Story

Urugo rwa Zari Hassan bagiye ku rusenya rutamaze kabiri

Latest from Inkuru z'urukundo

Go toTop