Joe Biden perezida w’America arasaba ko habaho guhagarika intambara hagati ya Isiraheli na Hamas hakubahirizwa ubusugire bw’ibihugu byombi.
Ibi Joe Biden yabitangaje kuri uyu wa kane mu kiganiro n’itangazamakuru aho yavuzeko hari ibiganiro byinshi yakomeje kugirana na Isiraheli ndetse n’abayobozi b’abarabu ariko agaragaza ko hakiri byinshi byokuba byakorwa ati “Ati:
“Nababajwe no kuba bimwe mu bintu nashyize imbere bitaragenze neza, nk’icyambu cyo muri cyprus. Nari nizeye ko bizagenda neza”.
Biden yongeye gushimangira ko yasunikiye abayobozi ba Isiraheli kudakora ikosa nk’iryo Amerika yakoze mu guhiga Osama bin Laden no kwigarurira ubutaka bw’ikindi gihugu.