Advertising

Indirimbo Komasava ya Diamond yasubiranyemo na Jason Derulo yaciye agahigo kadasanzwe

26/07/2024 14:35

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024 nibwo umuhanzi Diamond Platinumz yaraye ashyize hanze indirimbo ye Komasava yasubiranyemo na Jason Derulo, gusa iyi ndirimbo ni iyakabiri yayo kuko bwambere yari yabanje gusohora iyo Jason Derulo atarimo ndetse yari yaranakunzwe cyane ku isi hose.

Iyi ndirimbo ubu itaramara n’amasaha 24 ku rubuga rwa Youtube, yamaze kuzuza abantu million imwe bayirebye, ubundi ni ibintu bitajya bikunda ku baho ku muhanzi uwo ariwe wese kuba yagira million views mu masaha 14 gusa kuri youtube nkuko Diamond Platinumz yabikoze.

Iyi ndirimbo Komasava  ihuriwemo n’abahanzi 4 aribo Diamond , Jason Derulo, Khalil Harisson ndetse na Chley. Ni mu gihe Khalil Harisson na Chley bo ari itsinda.

Indirimbo Komasava yambere  ihuriwemo na Diamond Platinumz ndetse niri tsinda rya Khalil Harisson na Chley gusa. Iyi ndirimbo yambere nayo yari iri kuri Youtube channel ya Diamond, yari imaze kurebwa n’abantu million 4.4 mu gihe cy’amezi 2.

Umwihariko w’iyi ndirimbo yasubiwemo ni uko irimo umuhanzi Jason Derulo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unakunzwe cyane. Ndetse iyi ndirimbo ikaba yarakorewe mu bice byinshi by’Isi , ikaba irimo n’imico yo mu bihugu byinshi bitandukanye ndetse n’abantu baho.

Previous Story

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bakora imibonano mpuzabitsina rimwe gusa mu kwezi baba bafite ibyago byo gupfa imburagihe

Next Story

Impamvu 6 zituma abasore batinya abakobwa beza cyane

Latest from Imyidagaduro

Go toTop