Advertising

Ibyiza n’ibibi byo kureba filime ziteye ubwoba, (Horror movies)

14/10/2024 17:14

Ku muntu utazimenyereye akenshi iyo uzirebye zigusigira ubwoba bushobora no gutuma utaryama neza mu ijoro. Ni byiza ko umuntu wese areba filime zigedanye n’amarangamutima ye.

Gutuza: Nubwo iyo uri kureba izi filimi usanga umuvagararo yazamutse ariko nanone bitegurira umubiri wacu kuzabasha kwihanganira stress mu buzima buzaza.

Kuzamuka kwa adrenarine: Uyu musemburo ukorwa mu gihe cya stress ni umusemburo utuma ubwonko buvamo umunabi kandi bibushyiramo ingufu bityo ukagira umutuzo

Bifasha ubwonko (by’umwihariko abagore) Kureba izi filimi bituma amarangamutima azamuka cyangwa akamanuka bitewe n’aho bageze bakina. Ibi rero ku bagore, dore ko aribo bakunze kugaragaza amarangamutima ku buryo bworoshye bituma ubwonko bwabo burekura dopamine, glutamate na serotonin bikabatera kuba maso kandi n’ubwonko bwabo bugakora cyane

Gusangira amarangamutima : Iyo uri kurebana iyi filimi nuwo mukundana bituma nk’iyo bigeze ahateye ubwoba cyane mufatana mu biganza cyane cyangwa mugasa n’abahoberana. Ibi bituma buri wese abasha gutuza kandi bikabafasha kongera ubusabane.

Kuyirebana n’undi bibafasha gusangira amarangamutima. (iyi ni iyitwa Fright night yasohotse mu 1985)

Gutwika calories: Ubushakashatsi bwakorewe muri Westminster University bugaragazako kureba iyi filimi igihe cy’iminota 90 (isaha n’igice) birekura umusemburo wa adrenalin ufasha gutwika 113 calories. Ibi bikaba bifasha abashaka kugabanya ibiro kuko bingana no gukora urugendo rw’isaha n’amaguru.

Kongera ubudahangarwa :  Nyuma yo kureba izi filimi umubiri wacu uratuza bityo ubudahangarwa bukazamuka bitewe na serotonin, glutamate na dopamine biba byazamutse kandi bigatera umubiri kuba maso

Kugabanya stress: Nubwo iyo uri kureba iyi filimi bizamura igipimo cya stress ariko nanone bifasha mu kugabanya igipimo cya stress yo mu buzima busanzwe. Ikorwa rya adrenaline rituma imvubura za adrenal zikora bityo bikagabanya kwiheba no kwigunga

Ni nziza kuri DNA.

Kureba izi filimi kandi bifasha mu gukabura DNA kuko tuba tumeze nk’abahanganye n’ibiteye ubwoba ariko birenze ibitubaho mu buzima busanzwe. Kuri bamwe kureba izi filimi bizamura igipimo cyabo cyo kwigirira icyizere no kugaragaza amarangamutima mu buzima busanzwe

Gufasha amaraso gutembera neza: Iyo tureba izi filimi umutima uteragura cyane ibi bikaba kimwe na kwa kundi utera iyo twirukanka. Ibi bituma imiyoboro y’amaraso yaguka bigafasha n’umutima gukora neza mu nyuma.

Bivura ubwoba: Kureba izi filimi bifasha bamwe kutagira ubwoba cyane cyane nk’ubwo kuba yagenda mu mwijima, kwiraza mu nzu, n’ubundi bwoba bumeze nk’ubudafite ishingiro cyane.

NYAMARA KANDI NUBWO IZI FILIMI ZITUGEZAHO IBI BYIZA HARI N’IBIBI BITABURA KUBONEKA.

Ibibi byo kureba izi filimi

Amaraso asa n’ayegerana: Uku kwegerana bifitanye isano no kuvura bikaba biterwa nuko umubiri wacu uba wagize ubwoba. Mu gihe kureba filimi zisanzwe zimeze nk’ikinamico ntacyo byo bihindura ku mimerere y’amaraso

Gutera amaraso kuvura: Nk’uko tubivuze hejuru kureba izi filimi na none bitera amaraso kuba yakipfundika kuberako ubwoba butuma amaraso yavura. Kureba izi filimi cyane rero bikaba bigira ingaruka zanabyara urupfu. Niyo mpamvu abasanzwe bafite ikibazo cy’umutima basabwa kutareba filimi ziteye ubwoba.

Kubura ibitotsi: Bamwe nyuma yo kureba izi filimi Babura ibitotsi cyangwa bakarotaguzwa bagakanguka kenshi. Akenshi biterwa n’uduce two muri za filimi dushobora kubibutsa ibihe biteye ubwoba banyuzemo. Izi filimi zishobora gutuma ubura ibitotsi.

Kugira ubwoba bwinshi: Niba waranyuze mu bihe biteye ubwoba cyane kureba izi filimi bikongerera ubwoba kuko bikwibutsa bya bihe. Ndetse n’uburyo zikinnyemo cyangwa se aho zikiniwe bishobora kukongerera ubwoba. Nk’igihe zikiniwe mu ishyamba bishobora gutuma utazabasha kongera kunyura mu ishyamba wenyine.

Kuba zaguhindura: Kureba filimi ziteye ubwoba cyane cyane izirimo amaraso (ubwicanyi bukabije) bishobora gutuma wumva ko kumena amaraso aribwo buryo bwo gukemura ibibazo. Niyo mpamvu kureba izi filimi ku bantu bahinduka vuba Atari byiza.

Icyitonderwa

niba utwite ntabwo wemerewe kureba izi filimi

Izi filime si byiza kuzireba uri munsi y’imyaka 15 cyangwa 18 bitewe n’ubwoko bwazo

Ku barwara umutima, umuvuduko ukabije w’amaraso na diyabete si byiza kuzireba

Niba zigutera ubwoba cyane nyamara ukaba uzikunda hano hari uburyo bwiza bwo kuzirebamo

Zirebe mu masaha ya ku manywa ku buryo ugera igihe cyo kuryama utakibyibuka cyane ibyo warebaga. Ibi birinda kubura ibitotsi

Gabanya urumuri rwaho uri kurebera (ecran/screen) bizagufasha kutikanga cyane mu gihe hagiyemo ibice biteye ubwoba cyane.

Gabanya ijwi. Uko ijwi rigabanyuka niko bigabanya uko umutima utera.

Icara witaruye icyo ureberaho kandi kibe kiri imbere yawe neza. Ibi bigabanya ubwoba

Shaka ikindi ukora mu gihe uri kureba filimi. Harimo kuba wakina muri terefoni, cyangwa ukaba ufite akandi uri gukora bigufasha kugabanya ubwoba

AMAHITAMO NI AYAWE UGENDEYE KUKO WIYIZI.

Zimwe muri filimi ziteye ubwoba twavuga:

The Shining

Jaws

The Exorcist

Alien

Saw

A nightmare on Elm Street

Paranormal Activity

The Blair Witch Project

The Texas Chainsaw Massacre

(Rec)

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

Uduhigo tudasanzwe mu bantu b’ingeri zose watangazwa no kumenya (Guinness record)

Next Story

Davido yaciye amazimwe ku ikibazo afitanye na Wizkd

Latest from Cinema

Go toTop