Isupu ya pepper nisupu itandukanye ndetse ifatwa n’umurage gakondo muri Nigeria ikozwe mumboga zitandukanye, ibirungo, na proteyine.
Ubusanzwe isupu ya pepper yo muri Nigeria iba irimo: ginger, tungurusumu, imbuto za calabash, thime, cinnamon, indimu, paprika, umunyu, na pisine ndetse nibindi birungo biyongerera uburyohe, impumuro, ndetse bikayiha ibara wifuza.
Iyi sosi ikaba yihariwe ndetse ikunzwe cyane muri Nigeria, mu gihe ugezeyo ndakubwiza ukuri mu byo bazakuzimanira nayo uzayisangamo kandi uzayikunda. Umunsi.com twagerageje gucengera ngo dusobanukirwe ibyiza uzungukirwa mugihe ukunda kunywa iyi supu.
1. Ifasha mu igogora
Ginger, tungurusumu, na peporo yumukara mu isupu ya pepper ifasha mwigogora. Iruhura igifu cyawe kandi ikongerera amara ububobere.
2. Bituma ugira amazi mu mubiri
Isupu ya pepper ifite umwihariko wo gukoresha amazi nkimwe mubirimo byingenzi, kuburyo igihe cyose ufata isupu ya pepper, biba bitakiri ngombwa ko unywa amazi.
3. Yongera imbaraga z’umubiri kandi ikora nka antioxydeant
Bimwe mubigize isupu ya pepper, nka turmeric, ginger, na peporo yumukara, bifite antioxydants irinda selile kwangirika, bityo bikarinda umubiri wawe mu buryo butandukanye.
4. Ifasha kugabanya ibiro n’umubyibuho ukabije
Ibirungo birimo bigufasha kugabanya ibiro. Ubushyuhe buva mu isupu ishyushye igufasha kubira ibyuya, bitwika amavuta ni binure byo mumubiri bigatuma umubiri wawe unanuka mu buryo tuzabasobanurira muyindi nkuru.
5. ifite umumaro munini mu Kubungabunga amenyo
Isupu ya pepper yo muri Nijeria, ikungahaye ku mbuto zo muri Afurica, ni ingirakamaro ku buzima bw’amenyo, kuvura amenyo no kurinda urwungano ngogozi, ndetse ikagira umwihariko wo kongera isuku y’amenyo.
Urashobora gufata isupu yisupu yonyine cyangwa hamwe na n’ibikoro, kawunga, umuceri, cyangwa ikindi kintu cyose ukunda kurya.