Ibintu bikurura abagabo nka rukuruzi ku bagore

27/07/2024 06:04

Kimwe mu bice biremye abagabo ndetse gifite uruhande runini mu marangamutima yabo ni irari, ndetse barirusha abagore cyane, rero niyo mpamvu abagabo bakururwa na byinshi ku bagore bikaba byatuma irari ryabo rizamuka. Dore bimwe mu bikunze gukurura abagabo ku bagore.

  1. Ubwiza : Ubwiza ni kimwe mu bintu by’ambere bikurura abagabo ku bagore ku buryo bwo hejuru. Ikizakubwira ko ubwiza buri ku isonga, nugera ahantu hari umukobwa mwiza uzasanga abantu bose b’igitsinagabo  bifuza kuba bari iruhande rwe.
  2. Imiterere : Imiterete ni ikindi kintu gikomeye gikurura abagabo, Iyo umukobwa ateye neza, rimwe na rimwe afite ikibuno kinini cyangwa amabere manini, ni kimwe mu bintu bikurura abagabo cyane.
  3. Inseko : Hari abagabo bakururwa n’inseko y’umukobwa, ugasanga umukobwa aseka neza bikaba aribyo byakurura uwo mugabo.
  4. Ubwisanzure : Hari abakobwa baba babayeho mu buzima bwo kwisanzura, ugasanga ni babantu bakunda kugira inkuru nyinshi, guhora baseka ndetse bafite inshuti nyinshi, rero abo bakobwa nabo bakunze  gukurura abagabo kuko hari abagabo bakunda iyo mico.
  5. Ubwitonzi : Hari abagabo bakururwa cyane n’uburyo babona umukobwa runaka yitonda, uburyo yubaha n’ibindi nkibyo.
  6. Imivugire : Amajwi meza y’abakobwa nayo abahesha amahirwe yo gukundwa n’abagabo kuko hari abagabo bakururwa cyane n’imivugire y’umugore.
  7. Ubwenge : Hari abagabo bakunda abakobwa bafite ubwenge, bityo ugasanga barihebeye babakobwa b’abanyabwenge.
  8. Amafaranga : Hari abandi bagabo nabo bakururwa n’amafaranga, akumva ngo kuko uriya mukobwa afite amafaranga ngomba kumutereta.

Ibi umunani bivuzwe hejuru ni bimwe mu byibanze bikunze gukurura abagabo, gusa hari ibindi byinshi bishobora kubakurura bitewe n’irari rya buri muntu.

Previous Story

Impamvu 6 zituma abasore batinya abakobwa beza cyane

Next Story

DRC: Corneille Nangaa wa M23/AFC yafatiwe ibihano bikomeye

Latest from Inkuru z'urukundo

Banner

Go toTop