Advertising

Grand P yasubije abatunga urutoki umukunzi we

02/23/25 8:1 AM
1 min read

Umunyamuziki wo muri Guinea Moussa Sandiana Kaba wamamaye nka Grand P, yasubije abavuga ko umukunzi we mushya akiri umwana.

Moussa Sandiana Kaba [ Grand P ] aherutse kwerekana Kaba Mariam nk’umukunzi we mushya nyuma yo gutandukana n’uwari uzwi cyane byavugwaga ko ari mukuru cyane kuri we.

Mu cyumweru gishize akaba aribwo aba bombi bateranye imitoma benshi bakemeza ko Moussa Sandiana yamaze kwibagirwa Eudoxie Yao bakundanaga.

Anyuze ku mbuga nkoranyambaga ze Sandiana Kaba yateye imitoma umukunzi we mushya.

Yagize ati:”Amababa y’inkoko zanjye murebe uburyo ari meza. Warakoze Mana, hagowe abaturanyi banjye. Miss Kaba uri isoko y’ibyishimo byanjye kandi nta kindi nifuza kirenze kuba ngufite iruhande rwanjye mu buzima bwanjye. Egera hino uturishe uyu mutima, wumve indirimbo y’urukundo”.

Aya magambo yerekanye neza ko yamaze kwerekeza mu rukundo rushya. Grand P avuga ko ubwo yakundanaga na Yao abantu bavuze badakwiranye none n’ubu yashatse uri mu kigero cye ngo ni muto kuri we.

Ati:”Rero musigeho. Ubwo bakundanaga n’uwa mbere, mwavuze ko tudakwiranye ubu nabwo muravuga ko muruta. Abanyamashyari ijoro ryiza”.

 

Go toTop