Advertising

Gicumbi: Umugore yatemye umugabo akoresheje ishoka

09/09/2024 18:01

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gasekeke , Akagari ka Kigogowo , Umurenge wa Nyankenke ho mu Karere ka Gicumbi aho umugore witwa Bantegeye Yvonne yakubise ishoka umugabo we witwa Selemani bari bamaranye imyaka 11.

Aba bombi bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ariko batari basezerana mu rusengero. Ubwo bari bamaze gushyingirwa mu rusengero [Imbere y’Imana]  hashize iminsi 3 gusa nibwo umugore Bantegeye Yvonne yaje gutema umugabo we Selemana bapfuye abantu umugabo yatumiye mu bukwe batabumvikanyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije Ushinzwe Imbereho Myiza y’Abaturage Mbonyintwali Jean Marie Vianney yagize ati:”Bari basanzwe babana bamaranye imyaka 11. Bakoze ubukwe bwo gusezerana mu Kiliziya kuko batari barasezeranye imbere y’Imana na mbere hose. Bashwanye nyuma,  hashize iminsi itatu basezeranye bapfuye abantu umugabo yatumiye batumvikanyeho birangira umugore akubise umugabo inshoka”.

Mbonyintwali Jean Marie Vianney yavuze ko bafashe uyu mugore nawe agiye kwiyahura aboneraho gutanga inama no kubandi bantu bagira imico yo kwihanira. Yagize ati:” Twamufashe agiye nawe  kwiyahura mu mugezi. Ubusanzwe ntamakimbirane bagiraga murugo rwabo. Turasaba abaturage gukomeza kwirinda amakimbirane mu miryango yabo, ikindi ni ukwirinda kwihanira. Abagize ikibazo bajye begera ubuyobozi bubafashe kugikemura”.

Abaturanyi babo bamwe bavuga ko uru rugomo rwumvikanye mu mpera z’icyumweru gishize rushobora kuba rwaranaturutse ku kutumvikana ku mikoreshereze y’impano n’ubwo Ubuyobozi bw’Akarere bwo buhamya ko bari basanzwe babanye neza ahubwo ko byatewe n’abantu batumiwe mu bukwe bwabo batari bumvikanyeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Previous Story

U Burundi bwiyemeje gutsinda Senagal

Next Story

Selena Gomez yahishuye impamvu adashobora gutwita

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop