Evariste Ndayishimiye yageze muri Congo

03/25/25 12:1 PM
1 min read

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Werurwe 2025 , Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Therese Kayikwamba Wagner yakiriye Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye

Perezida Evariste Ndayishimiye yakiriye Minisitiri Thérèse Kayikwamba w’ububanyi n’amahanga wa DR Congo mu ngoro ya perezida iri mu Kiriri i Bujumbura.

Itangazo ry’ibiro bya perezida w’u Burundi rivuga ko Kayikwamba, nk’intumwa idasanzwe, azanye ubutumwa Perezida Félix Tshisekedi yoherereje mugenzi we Ndayishimiye.

U Burundi bwohereje ingabo muri DR Congo gufasha ingabo za leta kurwanya inyeshyamba za M23, leta ya Kinshasa na ONU bivuga ko zifashwa n’u Rwanda.

U Burundi kandi busanganywe ingabo mu Ntara ya Kivu y’Epfo zagiyeyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihakorera, irimo uwa RED-Tabara urwanya leta ya Gitega.

Ibiri mu butumwa bwazanywe na Minisitiri Kayikwamba ntibyatangajwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop