DRC: Hashinzwe undi mutwe w’inyeshyamba urwanya Tshisekedi

1 month ago
1 min read

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashinzwe undi mutwe ugamije guhirika ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.

Uwitwa Thomas Lubanga Dylo wigeze gufungirwa muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha , ICC, yashinze umutwe w’inyeshyamba mushya ugamije gukuraho Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni umutwe yise ngo La Convention Pour la Revolution Populaire (CRP, ukaba ufite icyicaro mu Ntara ya Ituri.

Mu itangazo uwo mutwe washyize hanze ku wa 24 Werurwe, wagaragaje ko uhangayikishijwe cyane no kuba Leta ya Tshisekedi yarananiwe kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo by’umwihariko kurinda abaturage n’ibyabo.

Uwo mutwe kandi watangaje ko uhangayikishijwe n’uko mu bihe byashize, abaturage bo muri Congo by’umwihariko abo muri Ituri , baragiye bibasirwa n’ibikorwa by’ubwicanyi , gufatwa ku ngufu ndetse n’ibindi byaha byibasira inyo ku muntu ku buryo abagera ku bihumbi , bagiye bajya muri Uganda.

CRP ya Thomas Lubanga, yavuze ko igamije kuba urwego ruzana amahoro n’imiyoborere myiza n’ubutabera ku baturage , ikarwanya ubutegetsi burangwa no kunyereza umutungo w’Igihugu , ruswa , kwiba imitungo y’abaturage ,abayobozi badashoboye , kwikunda, itonesha , icyenewabo n’ibindi”.

CRP yavuze ko kandi mu myaka ine ishize,Leta ya Congo ishyizeho ibihe bidasanzwe mu Ntara ya Ituri,  umutekano muke iterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri Ituri wiyongereye.

Wasabye Abanyekongo gufatanya nawo bagashaka ibisubizo bigamije kubafasha muri rusange.

Go toTop