Kugeza ubu Espagne iza ku mwanya wa mbere ku Isi mu bihugu bifite umubare umubare munini w’abagabo bafite uruhara mu 2024 aho bagera kuri 44.50 ku ijana mu bagabo bose ifite.
Ubushakashatsi bumaze igihe bukorwa na Medihair bwatangajwe na Ranking Royals ku wa mbere, Espagne ikurikirwa n’ubutaliyani na 44.37%, ubufaransa na 44.25%, Amerika ifite 42.68%, ubudage na 41.51%.
Ibihugu 24 kuri 47 bifite ijanisha ryinshi ry’abagabo bafite uruhara, biherereye mu burengerazuba bw’isi.
Uburengerazuba bw’Isi, cyane cyane abanyaburayi, bibasirwa cyane cyane no kubura umusatsi bitetwe n’impamvu zishingiye kungirabuzima fatizo.
Amakuru agaragaraza kandi ko kugira uruhara bitagarukira gusa mu bihugu by’iburengerazuba.
Ni ikibazo ku isi yose no mu bihugu byo mu turere dutandukanye nka Amerika y’Epfo (Brazil na Argentine), uburasirazuba bwo hagati (Arabiya Sawudite na leta zunze ubumwe z’Abarabu), Aziya (Ubuyapani n’Ubuhinde), Afurika (Afurika y’Epfo na Misiri), ndetse n’uburusiya bwerekana ijanisha rinini ryo kugira uruhara ku bagabo.
Icyakora, Nigeria ntabwo yaje ku rutonde nubwo ifite umubare munini w’abagabo bafite uruhara.