Advertising

Photo/Africanews

Ese M23 yaba igira uruhare mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro?

05/17/24 18:1 PM

M23 yigaruriye Umujyi wa Rubaya, ukungahaye kuri coltan, ifite akamaro mu gukora telephone zigezweho(smartphone).

Voltaire Batundi, umuyobozi w’imiryango itegamiye kuri Leta  I Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yavuze ko inyeshyamba za M23 zagize uruhare mu bucukuzi bwa koruta(coltan) I Rubaya. Umujyi wa Rubaya ufite ububiko bwa Tantalum, bukurwa bucukuzi bwa Coltan, bufite akamaro mu gukora telefone zigezweho.

Batundi yavuze ko igiciro cy’ikiro kimwe cy’amabuye ya Coltan cyazamutse kiva ku madolari 30 kigera ku madolari 70 kuva Umujyi wafatwa n’inyeshyamba za M23.

Yakomeje agira Ati,“inyeshyamba za M23 ziri i Rubaya, ziri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Batanze amasuka, hari amakamyo abiri yazanaga amasuka yo guha abantu ngo bacukure. Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buragenda cyane muri Rubaya. Hariho ibimenyetso bihagije byerekana ko baje gushaka ayo mabuye y’agaciro.”

Ariko, nta masoko yigenga yemeza ayo makuru. Minisitiri ushinzwe ubucukuzi bwa y’agaciro aho kongo, Antoinette N’Samba Kalambayi yavuze ko Guverinoma ya Kongo yabujije ubucukuzi butemewe, cyane cyane Coltan na Zahabu mu majyaruguru ya kivu. Minisitiri mpuzamahanga gushyiraho u Rwanda ibijyanye n’icyo yise “minerval maraso” magendu y’icyo gihugu.

M23 YAHAKANYE IBYO AREGWA

Ku ruhande rwabo, inyeshyamba inyeshyama za M23 zahakanye ibyo birego zivuga ko nta shingiro bifite. Uyu mutwe w’inyeshyamba wabwiye DW ko muyobozi wabo, Corneille Nangaa, yamaze kubuza abanyamuryango n’abarwanyi ba M23 kwinjira mu bucukuzi bwa amabuye y’agaciro bayobora.

“ABAGUZI B’AMABUYE Y’AGACIRO BAZAHA IMISORO M23”

Reagan Miviri, umushakashatsi muri Congo ku kigo cya Ebuteli, yatewe inkunga na kaminuza ya New York, muri Amerika, yavuze ko kugenzura umujyi wa Rubaya, ufite akamaro kanini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro,  bitazatuma inyeshyamba za M23 zaguka mumbaraga zazo.

Yakomeje agira Ati,“Dushobora kuvuga ko iki ari ikirombe cya mbere kiyobowe n’inyeshyamba za M23. Kandi biragaragara ko M23 izagira uruhare mugutanga amabuye y’agaciro, mu  uryo bumwe cyangwa ubundi, bifite akamaro kanini. Kugeza ubu abaguzi b’amabuye y’agaciro ajyanwa mu kigo cyabo cya Bunagana mbere yo kujyanwa mu mahanga.”

Umujyi wa Rubaya uri mu birometero mirongo ine mu majyaruguru  y’ uburasirazuba  bwa Goma, umurwa mukuru w’intara ya kivu y’amajyaruguru

Mu gihe ibi bibaye, umuyoozi mukuru w’Ameika yavuze ko igihugu cya Angola gikora kugira ngo  gihuze abayobozi b’u Rwanda na Congo kubera  ubwiyongere bw’imyivumbagatanyo nyuma y’igitero cyo ku ya 3 Gicurasi cyagabwe ku nkambi y’impunzi z’imbere mu gihugu.

Kuwa gatatu, Molly phee, umudiporomate Mukuru wa leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umugabane w’Afurika, yabwiye inteko ishinga amategeko ko Perezida wa Angola, Joao Lourenco, agerageza guhuza abo bayobozi bombi kugira ngo bakore ku ntambwe zafashwe n’Amerika ndetse n’abayobozi b’akarere.

Phee yavuze ko Amerika yiyemeje gumeza imbaraga  no kugerageza kugabanya ihohoterwa  mu Burasirazuba bwa Congo. Angola, ifatanije Washington, yayoboye kandi ibikorwa bya Dipolomasi bigamije guca ihungabana rimaze imyaka myinshi muri kongo.

_________________________Photo/Africanews

Umwanditsi: Moussa Jackson

Previous Story

Impamvu yatumye B Threy na Bushali berekeza i Burayi

Next Story

RUBAVU: Isha Mubaya na T Blaise bategerejwe mu gitaramo cyiswe ‘Classico Summer Show’

Latest from HANZE

Go toTop