Advertising

El Classico Beach Chez West yashyize imbere abagore bose

03/06/25 11:1 AM
1 min read

Bar na Restaurent El Classico Beach Chez West yo mu Karere ka Rubavu , yateguriye abagore umunsi udasanzwe tariki 08 Werurwe aho bazaba bizihiza Umunsi Mpuzamahanga wabahariwe.Kuri uyu munsi abagore bazasohokera kuri El Classico Beach Chez West, bashyiriwe uburyo bwo kwakirwa budasanzwe.

Uyu munsi wiswe ngo ‘Special Women’s Day’ kuri El Classico Beach, hashyizweho uburyo bwo kwidagaduro by’umwihariko ku bagore ndetse n’abagabo babo, abasore n’inkumi , aho guhera mu masaha ya Saa Munane z’amanywa (2H00’ pm) hazaba hari umuziki n’abashinzwe kubaha ikaze mu buryo bukomeye.

Ibyo birori bizarikesha , bizayoborwa n’abarimo ‘Selekta Dady uzacuranga umuziki, DJ Regas250, DJ Willy na MC DJ Isma uzabiyobora nk’umushyushya rugamba.

El Classico Beach Chez West, kandi yatangaje ko y’amafunguro meza izwiho harimo ; Amafi yokeje ndetse n’amafi atetse mu bundi buryo azaba ahari kandi ku giciro cyiza. Hazaba hari kandi Ubugari, Kawunga , Umuceri , Inkoko n’ibindi.

Mu rupapuro rw’Ubutumire El Classico Beach Chez West bashyize hanze, batangaje ko bateguye ibyo kunywa bitandukanye ; ibisembuye n’ibidasembuye kandi ku giciro gito cyane.

Hari ahantu heza ho kwifotoreza , haba ku bakundana (Couple) ndetse n’abandi basanzwe, nk’umuryango n’abandi.

Hari ubwato bwiza kandi bugezweho. Umubare wose mwaba muri , El Classico Beach Chez West igufitiye ubwato bwiza buzabatwara kuri uwo munsi wahariwe abagore.

UBUSANZWE TARIKI 08 WERURWE BURI MWAKA HIZIHIZWA UMUNSI MPUZAMAHANGA W’ABAGORE .

Kuri iyi tariki aba ari umunsi mpuzamahanga w’abagore ( International Women’s Day). Aba ari umunsi muri rusange wo kwibuka no guha agaciro uburenganzira bw’abagore bose hashingiwe ku byo bagezeho akaba ari umunsi wizihizwa ku Isi yose.

Mu bihugu bitandukanye, tariki 08 Werurwe, hashyirwaho ibirori , abagabo bakifatanya n’abagore kwishimira iterambere ryabo, abashyizwe mu myanya ya Leta bakabyishimira bagafasha abari mu bukene basaba abagabo bakibahohotera kubicishaho.

Intego y’uyu mwaka wa 2025 ku munsi mpuzamahanga w’abagore igira iti:”Twihutishe ibikorwa”. Ni insanganyamatsiko bafashe mu rwego rwo gukomeza kwihutisha ikizwi nka ‘Gender’.

El Classico Beach Chez West, yibutse abagore ibaha agaciro na cyane ko mu batanga Serivisi harimo n’abagore.

Ushaka kubaza ibindi bisobanuro wahamagara cyangwa ukandika kuri Watsapp numero : 0783256132

 

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop