Nk’uko bari babyemerewe na Felix Tshisekedi, Abasirikare ba Congo n’abapolisi bakuru bahembwe umushahara wikubye kabiri ayo bari basanzwe bahembwa, ava ku 267,000 francs agera kuri 500,000 francs ($180).
Ibi byemejwe na bamwe mu bari mu ngabo za Congo bamaze kwakira umushahara wabo wongereho agera kuri $500.
Amakuru avuga ko abahembwaga 267,000 francs, muri Werurwe bahembwe 500,000 francs angana na 180$.
Itangazo rya Leta ya Congo ryagaragaje ko , Abasirikare bari ku rugamba bongereweho agahimbazamusyi ka $500.
Itangazo rigira riti:”Umukuru w’Igihugu yahaye icyubahiro Abasirikare bacu. Abasirikare bose bari ku rugamba bongereweho agahimbazamusyi ka $500 azajya asohoka ku mushahara wabo nk’uko yari yabisezeranyije ku mushahara w’uku Kwezi”.
Abasirikare n’abakiri bato, barahamagarirwa gukomeza kurwana n’umutwe wa M23 yagaragaje imbaraga zidasanzwe nyamara bikemezwa ko ibyo kongera umushahara ku basirikare n’abapolisi bakuru byatewe n’igitutu cyashyizwe kuri Leta.