Nyuma y’Amezi abiri ikibuga cy’indege cya Goma kidakora kubera intambara, ibikorwa byo gutegura ibisasu byatezwemo byatangiye nk’uko byemeranyijwe hagati ya M23 na SADC ko kizasanwa na SADC.
Ibikorwa byo gutegura ibisasu muri icyo kibuga cy’indege biri gukorwa na SADC ku bufatanye na M23 nk’uko babyemeranyijeho ku mpande zombi ku wa 28 Werurwe 2025 mu nama yitabiriwe n’abarimo Gen Sultan Makenga.
Iki gikorwa cyatangiye ku muhanda werekeza ku kibuga cy’indege ndetse n’aho indege zica ziguruka. Ibikorwa byo gutegura ibisasu ni igikorwa gikomeye kuko gisaba ubwitonzi bukomeye kugira ngo nyuma y’aho hatazagira ababigwamo.
Ikibuga cyarangijwe cyane kugeza no ku munara ‘Control Tower’, washinzwe muri 2021 na World Bank.
Ibyo bikorwaremezo byasenywe n’intambara hagati ya M23 , ingabo za Leta n’abo bafatanyije.
Imiryango itandukanye irimo UN isaba ko ikibuga cy’indege cyafungurwa kugira ngo kinyuzweho ubufasha
