Ahitwa katana muri Teritware ya Kabare mur kivu y’Amajyepfo haraye habereye imirwano hagati y’abasirikare n’abasivili igwamo abantu barindwi. Intandaro ni ugutongana hagati y’umubyeyi w’umukobwa wateretwaga n’umusirikare baza kugira ibyo bapfa.
Intonganya hagati y’uwo mubyeyi n’uwo musirikare wateretaga umukobwa we zaje kuvamo urupfu rw’uwo mubyeyi arashwe n’umusirikare.
Hari ku wa Gatatu tariki 22, ahitwa kabushwa mu gace ka Irhambi katana.
Nyuma y’iryo raswa, abaturage barakaye baza guhangan n’uwo musirikare wari urashw uwo mubyeyi bagira ngo bamuhorerere.
Umusirikare yahise arasamo batatu abatsindaho ariko abaturage ntibashirwa bakomeza guhangana nawe ndetse birakomeza kugeza hafi mu rukerera .
Imibare ivugwa na Radio Okapi yemeza ko abantu barindwi ari bo bahasize ubuzima.
Bukeye bwaho umusirikare uyobora ingabo zikorera mu kitwa commendement de la 33e region militaire yagiyeho ngo arebe uko ibintu bimeze.
Nta makuru anyomoza cyangwa yemeza uwo mubare w’wbantu barindwi baguye muri iyo rwaserera yigeze atanga.
Umudepite ukomoka muri aka agace witwa Serge Bahati asaba ko hatangizwa iperereza kuri ubu bwicanyi bwakorewe abasivili kandi bukozwe n’ushinzwe kubarindira umutekano.