Hari uburyo bwinshi ushobora gushima uwagukoreye ibyiza, hano Hari uburyo 7 ushobora gukoresha.
1.Kubabwira ngo mwakoze
Hari ubwo umuntu agukorera ibintu byiza akagufasha, mu buryo Bworoshye bwo gushima uwo muntu ushobora kumubwira ijambo ngo Wakoze, ni ijambo risanzwe ariko risobanuye byinshi.
2.Kumuha impano
Ubundi Buryo Bworoshye bwo gushima uwagukoreye ibyiza n’ubundi ushobora kugura impano runaka ukayimuha umushimira ibyo yagukoreye. Si ngombwa ko iyo mpano yaba ihenze.
3.Bereke ko ubitayeho
Ubundi Buryo Bworoshye bwo gushima uwo muntu wagukoreye ibyiza, ushobora kumwereka ko umwitayeho mu buzima bwe ukamwumva ndetse mu kaganira cyane.
4.Bahe ubufasha runaka
Ushobora gukoresha ubu buryo mu gushima uwagukoreye ibyiza aho ushobora kumuha ubufasha runaka acyeneye mu buzima.
5.Mushyigikire mubyo akora
Ushobora nanone gushima uwagukoreye ibyiza umushyigikira mubyo akora umutera ingabo mu mugongo mugihe Hari ikintu arigukora kuburyo abonako uri kumwitaho.
6.Marana akanya nabo
Ushobora kumarana igihe nabo bantu bakugiriye neze mu buryo bwo kubashima aho ushobora kujyana nabo gusangira, kurebana filim n’ibindi.
7.Gerageza kubyumva unamwubahe
Niba ushaka gushima uwagukoreye ibyiza nanone ushobora kumwumva cyane mugihe ari mu bihe bibi. Ndetse ushobora kumwubaha aho wakirinda kumuvuga nabi.
Umwanditsi: Byukuri Dominique
Source: Vocal.media