Doctall Kingsley yifatanyije n’Abanyarwanda

07/04/2024 09:05

Umunyarwenya Doctall Kingsley wo muri Nigeria yifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka.Uyu munyarwenya wamamaye mu ntero ‘This Life no Balance’, yifashishije indirimbo y’Igihugu ‘Rwanda Nziza’ yatambukije ubutumwa bwe.

Doctall ukunda kwiyita izina ryo mu Kinyarwanda ‘Ntakirutimana’ , mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Uyu munsi twatangiye icyunamo nyuma y’imyaka 30, Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

“Ndashaka gufata uyu mwanya ngo nifatanye n’Abayarwanda mbihanganishe. Ibyabaye mu 1994 ni nk’umwambi wateye mu mitima yacu ukadusigira uburibwe tudashobora kwibagirwa mu mitima yacu”.

Yakomeje asabira u Rwanda amahoro, Ubumwe no gutera imbere byakomeje kururanga, asoza agira ati:” Imana ihereze umugisha u Rwanda”.

Uyu munyarwenya yatambukije ubu butumwa nk’Umunyarwanda ndetse ni umwe mu banyarwenya baje mu Rwanda mu gitaramo ‘The Upcoming Diaspora ‘ cyari cyateguwe na Japhet Mazimpaka wo muri DayMakers ariko agakomeza ku rukunda kugeza ubwo yatangiye ngo kujya arushyira mu mashusho ye y’urwenya avuga ko ari Umunyarwanda witwa Ntakirutimana.

Previous Story

#Kwibuka30: “Igiti gitemwe cyongera gushibuka” ! Isimbi Model

Next Story

“Rubyiruko dutangiye icyumweru cyo kwibuka , mujye mubanzanya uko mwiriwe mujyane kwibuka” ! Ubutumwa bwa Minisitiri Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop