“Ndi umugore w’imyaka 22 umugabo wanjye afite imyaka 66 gusa abantu banga ko twiryamanira” !
Ni inkuru itakirwa neza na benshi by’umwihariko abageze mu zabukuru bakabyita amahano.Urukundo rw’abageze mu zabukuru n’abana bakiri bato rukomeje kuza kumpapuro z’imbere mu nyamakuru bitandukanye muri iyi minsi.Uru rukundo narwo rwabaye kimomo ubwo umukobwa w’imyaka 22 wiyita umugore w’umusaza w’imyaka 66 y’amavuko , yagaragazaga ko abayeho nabi ndetse abangamiwe n’abamuca intege.
Uyu mugore yavuze ko iyo asohokanye n’umugabo we w’imyaka 66 y’amavuko, bagafata Lodge yo kuraramo, biba ngombwa ko babahereza ibyumba bitandukanye bakanga ko bararana bavuga ko badakwiranye bakabicira urukundo rwabo mu gihe bo baba bumva bararana bagakora n’imibonano mpuzabitsina.Iyi nkuru yabaye kimomo maze abantu si ukuvuga bacika ururondogoro.
Uyu mudamu yagize ati:”Iteka baduha ibyumba bibiri bitand...