Saturday, May 18
Shadow

Umugeni yasakuje cyane mu bukwe nyuma yo kumenya ko uwa mwambariye yaryamanye n’umugabo we mbere y’ubukwe bwabo

Ibi bikunze kubaho ariko bikagirwa ibanga, bamwe bemeza ko ari bibi abandi bakavuga ko ubuzima bubabaza iyo wisanze uri ku ntambara z’uwo wihebeye.Urukundo rwawe nirwo rwambere niyo mpamvu bamwe barwanirira ababo kugeza amaraso aje nk’ibyabaye kuri uyu mugeni wavumbuye ibintu bidasanzwe ari mu bukwe bwe.

Nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe ubwo umugore wari washyingiwe ari umugeni, yamenye ko inshuti ye imwambariye yaryamanye n’umugabo we mbere ho gato y’uko bakora ubukwe.Uyu mugeni wagerageje gufatwa kugira ngo adateza ikibazo kubera uburakare yari yagize yanze kubyumva arakomeza arasakuza cyane n’ijwi ryo hejuru , asaba ko ubukwe bwahagarara uwo mwanya.

Uyu mugore yarize cyane nyuma yo kumenya ko umugabo we yakundaga , yibeye , yafatiye umwanzuro wo kubana nawe , yamucaga inyuma akaryamana n’inshuti ye yanamwambariye.Benshi bifashe mu mutwe, bibaza niba koko iyo nkuru ari ukuri, abandi batekereza ko ari filime yarimo ikinwa ariko nyamara ari ukuri.

Uyu mugabo yakubiswe n’inkuba arangije ashaka uko yahoza umugore we amarira yari yamurenze gusa biranga biba ibyubusa umugore arakomeza ararira cyane.Bamwe bati :”Uyu mugabo ni umukunguzi, ntabwo yari kuba yarabize, ntabwo yari kuba yaremeye gusebya umugore we ngo amuce inyuma kuburyo yari bubimenye kumunota wanyuma”.

Ese wowe wumva uyu mugore yari akwiriye kwihangana ? Ese ari wiwe wakwihangana ? Ese urukundo rw’ukuri urufata? Uwitwa Sibby ati:” Uyu mugeni akwiriye kwikomereza urugendo rwe wenyine.Bishatse kuvuga ko uwo mugabo we yakoze birenze kuryamana, kugeza ubwo ndumva icyizere gishize kandi wasanga uwo mugabo anongeye”.
Tamah ati:” Ururugo rw’ejo hazaza ntabwo ndi kurubona neza, nanjye sinarwemera pe, ese uyu ni inshuti ki , yanakwica koko , k’umunsi w’ubukwe ?”. Uyu Tamah , nawe yasanye n’ugaragaza ko ashobora kuba yaragize ikibazo nk’icyuyu mugore wakorewe ibya mfura mbi k’umunsi we w’ubukwe.

Ria ati:”Uyu mugore yakoze ibyo yagombaga gukora nk’umuntu wize pe, ntakindi yagombaga gukora kirenze hariya.Ibaze iyo aza gushaka nuriya mugabo ? Uyu mukobwa yaribuzabasenyere pe. Imana yakoze cyane”.Iyi nkuru tuyikesha TUKO.