Igisha umwana wawe kwicara neza, nubona umwana wawe yicaye gutya uzahite umubuza.
Ubusanzwe abana bakunda gukora ibyo bashaka uko bagenda bakura.Umwana afata inyicaro ye uko abyifuza kuburyo
bishobora no kumugiraho ingaruka mu gihe runaka.Abana benshi bakunda gukinira mu mucanga,mu mazi
cyangwa kwirukanka kimwe no kuboha ibyo bashaka uburyo babishaka.Muri uko kwitwara gutyo, abana
bashobora kwibabaza cyangwa bagakora ibyo kubabangamira ari yo mpamvu usabwa kugenzura inyicaro yabo.
Igisha umwana wawe kwicara neza mu rwego rwo kumurinda.Abana bamwe na bamwe bicara mu buryo
bushobora kubagiraho ingaruka zikomeye mu buzima bwabo.Abana nabwo ari byiza ko bicara nk’ibikeri c
yangwa nk’ibindi biremwa, rero nubabona uzihutire kubabuza vuba na bwangu.Ntabwo ari byiza ko abana
bicara nk’ibikeri kuko bishobora gutuma umubiri wabo wikorera ibiro byinshi bikaba byabagiraho ingaruka nyinshi.
Kwicara nk’igikera cyangwa bukeri, bitera ikibazo gikomeye cyane kubana kuko bituma amaraso atembera mu maguru aba make cyane.Ubushakashatsi bugaragaza ko kwicara gutyo byangiza umubiri we ndetse bikaba byamutera uburwayi bukomeye cyane.
Uyu mwana wawe , nakurana uwo muco wo kwicara gutyo, bizatuma akurana ubumuga bwo kugenda (Walking disorder) bugenda bukura ku buryo bishobora no kumuviramo urupfu nk’uko ibinyamakuru bitandukanye twifashishije dukora iyi nkuru byabivuze.
kuburyo atazajya abasha kwicara no kugenda neza.Uzabuze umwana wawe kwicara gutyo kuko bituma amagufwa adakura neza nk’uko bikwiriye.
Uko agenda akura , amavi ye azagira ikibazo kuburyo amaguru ashobora kujya akora kumavi bitewe n’iyo myicarire itari myiza aba yaramenyereye akiri muto.Kwicara gutya bituma umwana agira uburibwe bukomeye cyane mu maguru ndetse nahandi mu maguru ye.Ihutire kubuza umwana wawe kwicara muri ubwo buryo.
Mu rwego gukomeza kurinda umwana wawe no kumuha ubuzima bwiza , ni ngombwa ko mu menya uburyo bwo kumwitaho no kumumenyera ibimukwiriye mu buryo bwose.Umwana ntabwo aba ashoboye kwifatira imyanzuro na cyane ko hari imyanzuro ashobora gufata ikaba yazamugiraho ingaruka mu gihe kiri imbere nkawe nk’umubyeyi we , urasabwa gukomeza ku mwitaho no kumumenyera ibyiza umuyobora mu buryo yicara ndetse no mu bindi bitandukanye ukwiriye kubanza kumenya neza no kugenzura mbere