Saturday, May 18
Shadow

“Ndi umugore w’imyaka 22 umugabo wanjye afite imyaka 66 gusa abantu banga ko twiryamanira” !

Ni inkuru itakirwa neza na benshi by’umwihariko abageze mu zabukuru bakabyita amahano.Urukundo rw’abageze mu zabukuru n’abana bakiri bato rukomeje kuza kumpapuro z’imbere mu nyamakuru bitandukanye muri iyi minsi.Uru rukundo narwo rwabaye kimomo ubwo umukobwa w’imyaka 22 wiyita umugore w’umusaza w’imyaka 66 y’amavuko , yagaragazaga ko abayeho nabi ndetse abangamiwe n’abamuca intege.

Uyu mugore yavuze ko iyo asohokanye n’umugabo we w’imyaka 66 y’amavuko, bagafata Lodge yo kuraramo, biba ngombwa ko babahereza ibyumba bitandukanye bakanga ko bararana bavuga ko badakwiranye bakabicira urukundo rwabo mu gihe bo baba bumva bararana bagakora n’imibonano mpuzabitsina.Iyi nkuru yabaye kimomo maze abantu si ukuvuga bacika ururondogoro.

Uyu mudamu yagize ati:”Iteka baduha ibyumba bibiri bitandukanye bagatuma tutarara ku gitanda kimwe kandi tuba twabasabye icyumba kimwe n’igitanda kimwe.Batekereza ko imyaka iri hagati yacu ari ikibazo kandi njye ntabwo nyifata nk’ikibazo rwose.Mbona imyaka ari imibare na cyane ko iyo dutambuka tugenda dufatanye ibiganza”.
Mu mashusho yashyizwe hanze akavugisha abatari bake , bamwe bagize bati:”Ngo murakundana ? Ngo muba mushaka kurarana ?”. Undi ati:”Ndabakunda cyane nukuri pe mukomeze mukundane cyane”.Undi yagize ti:”Uziko wagirango ni umwana na se we !!!!!!”.Urukundo nk’uru ruvugisha benshi cyane nyamara imyaka ngo ni imibare.Ese wowe wemera ko urukundo nk’uru rubaho? Ese wemera ko bakundana koko ? Gukundana ni iki kuri wowe?

Uretse n’abangaba hari abantu benshi bagiye bagaragaza ko bakundana gusa rubanda bakitambika urukundo rwabo kugeza n’ubwo zimwe mu nkundo nk’izo zisenywa burundu banyirazo bagatandukana.Urukundo rw’ugeze mu zabukuru n’umwana muto , rubabaza umuryango we cyane ndetse ugakora n’iyo bwabaga kugirango uruhagarike.Bamwe bagiye bumvikana mu nkundo nk’izo, nyuma bagiye biyemerera ko yari imikino yabo cyangwa batanabivuga abantu bakabimenyera kukuba bitaramba, dore ko abenshi bahita batandukana cyangwa ibyabo bigashirira mu magambo.Haba mu Rwanda no hanze inkuru nk’izi zirahaba cyane.