Saturday, May 18
Shadow

Abafana ba Rayons Sports barenda kwicwa n’agahinda ! Ntibashaka umutoza wabo

Abanyarwana hafi ya bose bamaze kumenyera imvugo igira:”Iti nta kabiri Gatatu murugo rw’umugabo”, ariko iyi mvugo ishaje mu gihugu ubanza aba rayon itabareba kuko bimaze igihe byaranze kwigaranzura mu cyeba Kiyovu.

Kuri icyi cyumweru Taliki 5 gashyantare 2023 habaye umukino wa 18 wa shampion wahuje ikipe isanzwe ifite abafana benshi RAYON sports na kiyovu sc .Uyu mukino wagiye kuba abafana bo kumpande zombi ,bakaniye kuko mu ndirimbo n’amagambo byabaranze wumva buri kimwe n abafana bayo bambariye gutsinda.

REBA HANO IKIGANIRO N’ABAFANA BA RAYONS SPORTS BARAKAYE CYANE

Kw isaha y’isaa 15h00 zuzuye nibwo umusifuzi Cucuri yahushye mu ifirimbi maze umukino waberaga ku kibuga cy’Akarere ka muhanga (Stade Muhanga) uba uratangiye ,ariko urusaku n’amashyi bya Rayons n’Abayovu byari urufaya kukibu.

Ni umukino waranzwe no gusatirana no kugerageza amahirwe ku mpande zombi cyakora uko igice Cyambere cyarangiye ari ubusa kubusa ni nako umukino wose warangiye ,amakipe yose agwa miswi kiyovu sports ikomeza gushimangira ko yigaranzuye Rayon iyigaranzuye.Nyuma y’umukino Mugahinda kenshi kanagaragara kumaso abafana ba rayon sport basutse agahinda kabo muri micro z’abanyamakuru bavuga ko ikishe ikipe yabo bakizi ,ndetse ubuyobozi bukirengagiza nkana.

Mubyagarukagwaho harimo umutoza Umurundi HARINGINGO francis ,umaze kwikomwa n’abafana benshi ba rayon sport .Bati ubusinzi ,ruswa bikomeje kudogera muri Rayon kandi ni nayo nkomoko y’ibibazo bya rayon sports. Bakomeza bavuga ko nibatirikunana umutoza ngo bazane umuzungu badakwite gutekereza igikombe batanakwiye gutekereza insinzi.

Si ubwabere abafana Rayon Sport bikoma umutoza dore ko iyo akenshi batsinzwe n’imwe mumakipe ya macyeba birangira bavuze ko ikibazo ari umutoza atari abakinnyi.Rayons Sports ni imw mu makipe ya mbere mu Rwanda noneho ikaba iyambere mu makipe afite abafana benshi mu gihugu.Iteka abafana ba Rayons Sports bahorana umwuka ushaka gutsinda kurenza abandi bafana bo mu Rwanda doreko iyo batsinzwe baba bameze nk’umwana wari usanzwe uba umwabere akagera mu rugo avuga ko yabaye uwa Gatatu mu ishuri ryabo.Aba arangwa n’amarira n’agahinda.

Umwanditsi: Shalomi Parrok