Advertising

Abachou ndumva nafata akanini nkazakanguka ku wa Gatatu –Louice Mushikiwabo

11/12/2022 14:22

Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, yavuze ku makipe ya Maroc na France azahurira kumukino wa ½ mu Mikino y’igikombe cy’isi abaza Abamukurikira yise ‘Abashou’ niba yafata ikinini kimusinziriza.

Nyuma yo gutererwa kuyobora Manda ya Kabiri yo kuyobora uyu mu ryango wa FRANCOPHONIE,Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru.

uyu mubyeyi abinyujije kuri Twitter ye ikurikirwa n’abasaga ibihumbi 559, yavuze amagambo asa no gutebya akomoza kumikino y’gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar, mu magmbo ye yagize ati:”

Nko nuko #MAROC NA #FRANCE, ibihugu  bya OIFRANCOPHONIE !! Abashou mukurikira #Qatar2022 ? Mwiriwe neza ! Ibintu birakomeye peee ! Ibihugu bibiri byacu bimaze gutsinda , bizahurira muri demi-finale ku wa gatatu !! Ni danger. Muramva ntafata akanini ko gusinzira ngakanguka umupira  urangiye ?”.

Nyuma y’aya magambo yasetse akoresheje akarongo ko guseka kazwi nka (Emoji).Ibi yabitangaje nyuma

yo gutungurana gukomeje kwigaragaza ho abakinnyi basa n’abakomeye muri iyi mikino y’igikombe cy’isi , bakomeje gutaha amaramarasa nyamara baraje

muri iyi mikino bafite icyizere gikomeye cyane ko bazatsinda.Madamu mushiki wabo wamamaye mu ijambo ‘Abashou’, akenshi agaragaza ko ashyigikiye urubyiruko kandi ko abakunda akunda n’ibikorwa byo

kwidagadura nk’uko yabitangaje kuri iyi mikino avuga ko ashyigikiye ubufaransa na Maroc.Mbere gato y’uko ashyiraho ubu butumwa, yari yanditse amagambo yo agira ati:”Qatar2022? En Train de sauverer la victoire du Maroc #marocportugal en meme temps que celle de la #France #FRANCE !! Bravo a nos 2 pays membres de la OIFRANCOPHONIE bien positionnes end mi-finale!!!”.Imikino irakomeje

Aha yagaragazaga uruhande ahagazemo muri iyi mikino ndetse n’amahirwe akwiriye gusekera amakipe yo mubihugu biri muri uyu muryango ayoboye.Louise Mushikiwabo , akunda gukoresha ijambo ‘Abachou’ mu rwego rwo gutera urwenya

no gusetsa kimwe no kuryashya imbuga nkoranya mbaga nawe abaho dore ko kuri twitter akurikirwa n’abatari bake.

Uyu mudamu avuze ibi mu gihe abafana b’amakipe akomeye bo barizwa n’amarira y’amakipe yabo yavuyemo adateye umutaru.

Kugeza ubu iyi mikino igeze aheza dore ko igeze muri 1/2

Previous Story

“Uri umunyamugisha”- Mik Sonko

Next Story

Kenya: Abantu 5 b’ibyamamare bakize bavuye mu buzima bubi

Latest from Imikino

Go toTop