Umuyobozi w’Ikipe yahagaritswe kubera kwihagarika mu kibuga cy’umupira w’amaguru

22/02/2023 20:14

Umukozi wa ‘club’ yahagaritswe kubera kwihagarika mu kibuga cy’umupira w’amaguru mu gihe cy’umukino
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare 2023 ubwo Komite ishinzwe imiyoborere y’agateganyo (IMC) yahagaritse Auwal Mohammed, umuyobozi w’ikigo cya Shooting Stars FC, kubera kwihagarika ku kibuga ni mumukino wa Nigeria Professional Football League (NPFL)yakinaga na Akwa United.

Ubuyobozi bwa shampiyona mu ibaruwa yandikiye iyi kipe bwavuze ko umuyobozi wa 3SC yakoze “igikorwa gisuzuguritse” mu gihe iyi kipe yaguye miswi na Akwa United kuko umukino wabahuje warangiye ari ibitego 2-2 uyu mukino wabaye ku cyumweru kuri Stade ya Lekan Salami i Ibadan.

IMC yemeje ko kwiyerekana ku myitwarire mibi kwa Muhammed “bigararagaza agasuzuguro” maze akaba yahanishijwe umwaka umwe ndetse agahagarikwa mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru muri NPFL.

Iyi club kandi yaciwe amande agera kubihumbi 500.000 by’Amanayila kubera “kunanirwa kugenzura imyitwarire y’umuyobozi wabo.”

Kurundi ruhande uwarenze ku Mategeko n’amabwiriza ya Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Nijeriya,ibi yabikoze ku ya 19 Gashyantare 2023 mu gihe cy’umukino wa 9 Umukino wahuje Shooting Stars SC na Akwa United FC, ubwo Auwal Mohammed, yagaragaye arimo kwihagarika ku kibuga cya kinirwagaho, ibyo bikaba bifatwa ng’ igikorwa gisuzuguritse gishobora gutuma umukino utubahirizwa. ”

“Urenze ku Mategeko ahanishwa ingingo ya 9 ijyanye n’ibikorwa n’amabwiriza bya Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Nijeriya,ngibyabaye muri icyo cyumweru ku ya 19 Gashyantare 2023, mu gihe cy’umunsi wa 9 Umukino: Shooting Stars SC na Akwa United FC ekipe ikaba yarananiwe kugenzura imyitwarire y’abayobozi bayo aribyo byaviriyemo Bwana Auwal Mohammed kujya ku karubanda ku kibuga gikinirwaho mu mucyo wuzuye w’abaturage muri rusange.

“Kubera iyo mpamvu, NPFL itanga ibihano bikurikira icya 1: Ekipe ihanishwa Ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atanu yama Naira gusa (N500.000) kubera ko ifatwa ngiyasuzuguye umukino wo gusuzugura no ikananirwa kugenzura imyitwarire y’umuyobozi wayo. 2) Icyemezo cyo guhagarika Auwal Mohammed mu bikorwa byose bijyanye na NPFL mu gihe cy’umwaka umwe, bitangira gukurikizwa ako kanya. ”

Kugeza ubu SC iri ku mwanya wa karindwi mu itsinda A rya shampiyona ya NPFL ikaba,yaratsinze imikino ibiri gusa mu mikino icyenda.

Umwanditsi: Bimenyimana Jean de Dieu

Previous Story

Imbwa yari yateguriwe umunsi mukuru w’amavuko yapfuye iherekezwa bwa nyuma n’Umwishwa wa Uhuru Kenyatta

Next Story

Biratangaje: Umugabo wiberaga ku kibuga cy’indege yeruye ko yakirayeho imyaka 18 yose

Latest from Imikino

Banner

Go toTop