Advertising

Abanyarwanda ntabwo bemerewe Facebook Monetization

15/08/2024 19:44

Ushobora kuba wibaza igihe Facebook yawe izatangirira ku kwishyurira ariko ntagisubizo wari ufite.Iyi nkuru iragufasha kubona igisubizo cyizewe.

Hari amakuru yagiye akwirakwizea hirya no hino avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu byamaze kwemerwa na Facebook ko abayikoresha bashobora kubona amafaranga avuye muri Ads [ Advertising ]. Icyo twabanza kukubwira ni uko ayo makuru atariyo.

Umwe mu basomyi bacu taratwandikiye ati:”Muraho neza, Numero yanyu nyikuye kuri Facebook page yanyu Umunsi.com, Nashakaga kubabaza , ni gute Facebook yanjye yampa amafaranga ko nyikoresha cyane? “. Uyu musore ntabwo twahise tumusubiza cyakora twamubwiye ko turamushakira amakuru arambuye.

ESE U RWANDA RURI KU RUTONDE RW’IBIHUGU BIHA AMAHIRWE GUKORERA AMAFARANGA BANYUZE KURI FACEBOOK ZABO ?

Igisubizo ni ‘Oya’. Ntabwo Igihugu cy’u Rwanda kiri mu bihugu byemewe na Meta Business Company ku buryo umuntu ukirimo ashobora guhembwa nayo binyuze muri Ads Advertisement zishyirwa mu mashusho.

Mu gushaka kumenya amakuru arenza aya tubona kuri Google. UMUNSI.COM , twaganiriye n’ikigo cya Meta Business, tubabaza niba mu Rwanda byemewe. Twagize ati:”Ese Igihugu cy’u Rwanda cyemewe na Meta , kuburyo abakirimo bashobora gukorera amafaranga kuri Facebook? “.

Badatinze cyangwa ngo bace ku ruhande, Umukozi wabo witwa Rupert yasubije ati:”Ndabyumva , ushaka kumenya niba u Rwanda rwemewe muri Monetization ya Facebook, gusa icyo nakubwira ni uko u Rwanda rutari ku rutonde rw’Ibihugu byemewe muri Monetization Program”. Aha yari aduhakaniye.

Mu kugerageza kubaza Rupert igihe rushobora kuzahererwa amahirwe , Rupert yagize ati:”Icyo nabasana ni uko mwategereza andi makuru azatangwa na Meta agendanye na Monetization kubyerekeye Igihugu mutuyemo”.

Iyo winjiye muri Facebook Page yawe, ukajya ahari monetization ushobora kubona uburyo bugusaba kuba wahabwa amahirwe. Iyo uhakanze bagusaba gutegereza igisubizo. Ibi bishatse kuvuga ko amahirwe y’Abanyarwanda nayo ashobora ari nka 80% mu kuba bahabwa Monetization mu gihe cya vuba.

Igihugu bifite Monetization muri Afurika y’Iburasirazuba ni Uganda , Kenya na Tanzania byonyine. ni nabyo bigaragara ku rutonde rwa Meta Business Company.

1 Comment

  1. Ese ubundi ni izihe mbuga zikoreshwa mu Rwanda zifite monetization? Kuko na YouTube ngo aba YouTubers bo mu Rwanda ntibahemberwa mu Rwanda. Ubu narumiwe

Comments are closed.

Previous Story

Umugabo wa Zari agiye kwinjira mu mwuga w’iterama kofe

Next Story

Kubera umusaruro mubi umuhungu wa Ronaldinho yavuye muri Barcelona

Latest from Ikoranabuhanga

Go toTop