Umuhanzikazi Nyarwanda Bwiza , yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Ahazaza’ yari amaze igihe ateguza.
Ni indirimbo yakozwe na ‘Loader’ mu buryo bw’amajwi , amashusho akayoborwa ndetse akanatunganywa na ‘Fayzo Pro’ umaze igihe kitari gito muri muzika Nyarwanda akorera abahanzi indirimbo mu buryo bw’amashusho ndetse umusore wakoreshejwemo ni Nick Dimpoz wamenyekanye muri Cinema Nyarwanda.
‘Ahazaza’ y’iminota 4:06’, ishushanya inkuru y’urukundo Bwiza aba afitanye na Nick Dimpoz (Yakoresheje mu mashusho) agashimangira ko rwashibutse mu nzangano z’abantu ariko bagakomeza ku rurwanaho.Ati:”Ibi ntabwo ari guharara urabizi turafanana, icyagatumye dutandukana , kiduha impamvu zo kugumana,n’ubwo bahora babyigana ngo bakujyane kure yanjye mama , gusa baba bigiza nkana kuko urwacu rubarusha ubukana”.
Bwiza uba wigereza Nick Dimpoz, ahamya ko ari umukunzi mwiza kuri we ati:”Cyakoze icyo nkukundira Ma, nkunda uburyo umpumuriza. Ndagufite igihe cyose”. Mu myambaro ya Kinyarwanda nk’umwari w’i Rwanda, Bwiza agira ati:”Ongera ubimbwire , nanjye mbikubwire , duhamirize Isi ko dukundana , ni njyewe wahiriwe naho abandi ntumbwire kandi barabizi”.
Iyi ndirimbo ishushanya urukundo rw’ahazaza h’abakundana aho Bwiza agira ati:”Ahazaza hacu , njya mpa shushanya , nkabona no mu busaza tuzaba dutoshye.Duhuza ibiganza , aho urukundo rutujyana ariho natwe tugana, mbega ukuntu biryoshye”.
Bwiza ufashirizwa muri KIKAC Music, ni umwe mu bahanzi kazi bakomeye mu Rwanda , ndetse yaherukaga kumvikana mu ndirimbo ‘Ogera’ yafatanyije na Bruce Melodie ikaba imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 2.2 mu gihe cy’Ukwezi kumwe. Ni imwe mu ndirimbo nziza zakoreshejwe mu gihe cy’amatora.
Ni umwe mu bahanzikazi batari bakuru cyane muri muzika gusa umuziki we ugaragaza ko hari aho azagera.