Ingabo za Congo, zatangaje ko zongereye imbaraga n’abasirikare mu Mujyi wa Walikare no mu mihanda yose kugira ngo zikumire umutwe wa M23 kuwusubiza. FARDC ivuga ko kwisubiza Walikare na Kisangani kuri M23 ari inzozi zitazigera ziba impamo.
Ibi babikoze nk’amayeri mashya yo gukomeza kugumana uwo Mujyi wari warafashwe na M23 ariko ikaza kuwuvamo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ibiganiro biri kuwuhuza na Leta ya Congo.
Amakuru avuga ko muri uwo Mujyi hashyizwemo ingabo nyinshi zivanze na Wazalendo , mu ntego yo guhagarika abarwanyi ba M23.
Major Nestor Mavundisha , Umuyobozi w’ingabo muri ako gace yagize ati:”Ingabo zacu zirimo kurinda buri gace k’Ihugu cyacu.Nta kibazo na kimwe cya M23 cyo kongera gufata uyu Mujyi. Dukomeje gucana ku maso”.
Ingabo za Congo kandi zavuze ko gushaka gufata Umujyi wa Kisangani kuri M23 ngo ari inzozi zitazigera ziba impamo nk’uko ibinyamakuru byandikira muri Congo dukesha iyi nkuru byabyanditse.
Ati:”Ntabwo bazigera baba mu Mujyi wa Walikare cyangwa Kisangani ndetse no muri Kinshasa”. Mavudisa.

FARDC yasabye abaturage kuba maso no gutanga amakuru yose baba babonye ashobora guhungabanya umutekano bizeye 100/100 nk’uko babivuga.
Kugeza ubu M23 ivuga ko icyo ishaka atari ugukomeza kurwanya na Leta ya Congo ahubwo ko ari ugushaka amahoro binyuze mu biganiro n’ubwo Felix Tshisekedi yari yaratangaje ko atazigera aganira nabo.
Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko umutwe wa M23 nawo urimo gukomeza ibirindiro byawo hafi y’Umujyi wa Walikare kugira ngo urebe ko wakongera kwisubiza uwo Mujyi nyuma yo kuwuvamo ku mahoro.