Mu bwuzu bwinshi umugore w’imyaka 40 y’amavuko yibarutse impanga z’abana batandatu (6) icyarimwe. Muri abo bana harimo abahungu 5 n’umukobwa umwe.
Abana ba byawe nyina bamubaze babaterura mu nda dore ko bavutse bafite amezi 7. Uwo mugore yabyariye ku Bitaro bya Neo Care Fertility Center mu Mujyi wa Mbarara muri Uganda.
Yabwiye itangazamakuru ko afite umunezero udasanzwe kubera kubyara abana batandatu icyarimwe, yemeza ko ari umugisha w’Imana bikaba n’igitangaza kuri we.
Kuri we ngo ni ubwa Kabiri yari abyaye.
Abana 6 be bahise bajyanwa ku Bitaro bya ‘Holy Innocent Children’s Hospital’, biherereye i Nyamitanga kugira ngo bitabweho ndetse bahabwe n’ubufasha bwose na cyane bavutse igihe kitageze.
Dr Mike uri mu babyaje uwo mubyeyi , yavuze ko abaganga bari kwita kuri abo bana cyane kugira ngo ubuzima bwabo bugende neza kuko ngo bari bahuye n’ikibazo cyo guhumeka no kudashobora konka.

Ati:”Twizeye ubushobozi bwacu mu kwita kuri abo bana kuko hari abandi nkabo twabashije kwitaho neza mu bihe byashize”.
Se w’abo bana witwa Vincent Tumwesigye yagaragaje umunezero avuga ko ari ibyishimo kuri we kubona abo bana abyita umugisha udasanzwe.
Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kubyara abana 6 bidasanzwe ariko ko bishoboka.