Umukobwa wa Jacob Zuma w’imyaka 21 y’amavuko witwa Namcebo yasohokanye n’umwami Muswati nyuma yo kumugira umugore wa 16. Ni urugendo mpuzamahanga bakoranye.
Iyi nkuru y’uyu mukobwa w’umugabo ukomeye wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, ivuga ko yashimishijwe no gutemberana mu rugendo rwe rwa mbere n’umugabo nk’umugore wa 16.
Mu birori bya uMhlanga Reed Dance nibwo Namcebo yerekanywe nk’umugore wa 16 w’Umwami wa Swaziland Muswati uzwiho kwigwizaho abagore.
Uyu mwami yatangiye izi ngendo Tariki 13 Ukwakira uyu mwaka, akaba ari ingendo z’akazi, ateganya gukorera mu Butaliyani munama ya ‘World Food Forum’, agasura Serbia ndetse akitabira n’inama ya Commonwealth Heads of Government Meetint [ CHOGM] izabera muri Leta ya Samoa mu gihugu cya Pennsylvania.
Namcebo Zuma w’imyaka 21 y’amavuko , uyu mwaka niwe wabaye umugore wa 16 w’umwami Muswati dore ko yatangiye no kumuherekeza mu ngendo z’akazi nk’umugore we byemewe n’amategeko aho amaze kugira imyaka 56 y’amavuko.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa azagendaho amafaranga angana na Miliyoni 2 z’ama R (r R2 Milion), n’inka ijana.Amakuru avuga ko kandi uyu mukobwa yakundaga kumusura cyane kugeza ubwo se yatumiwe ngo ajye kubwirwa ko uwo yibyariye agiye kuba i bwami.