Advertising

“Burna Boy ni urukundo rw’ubuzima bwange” – Stefflon Don

17/07/2024 13:21

Umuraperikazi wo muri Jamaica, Stefflon Don, yongeye gushimangira ko umuririmbyi w’Umunyanijeriya watsindiye ibihembo byinshi, Damini Ogulu, uzwi cyane nka Burna Boy, ari urukundo rw’ubuzima bwe.

Abantu bose bibuka ko aba bombi  bakundanaga mbere hose kugeza ubwo umubano wabo wajemo agatotsi mu mwaka wa 2021.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, Stefflon Don yabajijwe ku byerekeye amateka y’urukundo rwe ndetse n’umubano we wa kera na Burna Boy uzwi nka “Twice as Tall.”

Yasubije yemeza ko Burna Boy ari urukundo rw’ubuzima bwe ubwo umunyamakuru yamubazaga niba amufata nk’urukundo rw’ubuzima bwe.

Gusa nubwo yemeza ko Burna Boy ari urukundo rw’ubuzima bwe, Stefflon Don yanatangaje ko ubu afite undi mukunzi ariko yanga gutangaza izina rye.Why Stefflon Don is still single after breaking up with Burna Boy

Umunyamakuru yamubajije niba yifuza gushyingirwa ndetse amubaza ku nkuru y’uburyo yahuye na Burna Boy.

Stefflon Don yagize ati: “Buri wese azi uko twahuye, yajyaga akundaga kubivuga buri gihe. Gusa muri iyi minsi twarasubiranye”

Umunyamakuru yongeye aramubaza  ati: “Ese Burna Boy ni urukundo rw’ubuzima bwawe?”.     Stefflon Don, ati: “Ese ni urukundo rw’ubuzima bwanjye?, Yego.”

Stefflon Don akomeza avuga ko mu basore bose bakundanye, Burna Boy ari umwe mu  bo yishimira cyane, ndetse ko ari inshuti ye magara kuva kera.Burna Boy sparks Stefflon Don engagement rumours at BET Awards - Capital  XTRA

Previous Story

Abayobozi b’ibihugu batandukanye bagaragaje ko bishimiye intsinzi ya Paul Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu

Next Story

Ubutaliyani : Umugore yasambanyije ikibumbano gikurura abamukerarugendo

Latest from Imyidagaduro

Go toTop