Gusoma ibitabo ni ibintu byiza ku bana no ku bakuru kuko birajijura. Muri iyi minsi rero aho abana bafite televiziyo hafi, za telephone, imikino ya video, bituma abana batitabira gusoma ibitabo. Ariko dore bimwe mu bintu byagufasha gukundisha umwana gusoma:
Kugira ibitabo mu rugo bijyanye n’imyaka y’abana. Bikaba biri aho aho bagera kandi ukababwira ko babisoma ariko ntubigire itegeko. Iyo abana bakuze babona ibitabo mu rugo bagera aho bakagenda babisoma bakazabikunda.
Kubasomera inkuru niba bakiri bato. Kugira gahunda yo kubasomera ibitabo haba buri munsi mbere yo kuryama cyangwa se rimwe na rimwe ariko bikaba gahunda ihoraho.
Gusoma igitabo hamwe. Niba umwana ari mukuru ariko adakun dagusoma wareba igitabo musoma hamwe. Ukajya usoma pages 5 ukamubwira ibyo wasomye nawe agasoma 5 akakubwira ibyo yasomye. Bizagera aho niba ari inkuru iryoshye agire ubushake bwo gusoma pages nyinshi kurushaho.
Kumuha urugero: kugira nawe ibitabo usoma kandi ukamubwira ibyo yasomye.
Gusoma ni byiza rero, ariko kandi ugomba kumenya ibyo abana bawe, kuko hari ibitabo byiza harii n’ibibi. Ugomba kubigisha ibyo bazajya basoma n’ibyo birinda.
Ibyo basoma: ni nk’ibitabo by’amateka, inkuru z’abantu bakoze ibidasanzwe, Bibiliya, ibijyanye no kwita ku mubiri n’aho bari (environnement) ibyigisha ibintu runaka, n’ibindi.
Ibyo wabarinda: Ibitabo birimo inkuru cyangwa amafoto y’urukozasoni, ibirimo inkundo zitwara amarangamutima yabo, ibirimo ibitutsi, imirwano, cyangwa kwicana.
Mu gihe rero umwana arangije gusoma igitabo, mwabiganiraho kugira ngo niba yasomye ibimujyana mu mico itari myiza uyigarure hakiri kare, cyangwa niba hari ibibazo byamuteye kwibaza mubishakira ibisubizo.
Umwanditsi:BONHEUR Yves