Umukambwe Bernie Cooper wamenyekaye cyane bitewe no kuba yarubatse umubiri ndetse akaba afite ari umwe mu bagabo baremeye baciye uduhigo ku myaka yabo yari itari mike.
Igihe Bernie yari agifite imyaka 73 ntiyigeze ayamanike ngo yikure mu bakora sporo ngororamubiri ndetse bamwe mubagiraga intege nke bakabivamo niwe bafatiragaho urugero bakongera bakagaruka mu mwuga uri muyinjiza agatubutse.
Bernie Cooper ni urugero rwiza rw’uko imyaka ari imibare itakubuza gukora ndetse ukagera ku ntego zawe wihaye.
Si Bernie Cooper wakubera urugero rwiza rwo kutita ku myaka mugihe ushaka gutangira bussines yawe cyangwa ukumva wihebye wabuze aho uhera kuko na bamwe mubagabo bakomeye dufatiraho urugero bari mubahereye hasi bakagenda bazamuka gake geke.
Jeff Bezos:  Jeffrey Preston Bezos nyiri McDonalds Group, Ni umwe mubaherwe ku isi, akaba afite umutungo ubarirwa muri miliyari zirenga 240$ , nk’uko byemezwa na Forbes magazine ndetse na Bloomberg Billionaire Index. Yayoboye urutonde rw’abagwizatunga  kuva 2017 kugeza 2021, Bitewe n’ubutunzi bwe ndetse no kugira uruhare runini mu guhsinga ibitangazamakuru, inganda, na politiki yari afitemo ukuboko, Bezos igitangaje yakuriye mu buzima butari bumworoheye ndetse yigeze gukoraho akazi ko guteka muri McDonald kuri ubu asigaye ayoboye.
Warren Buffett: Â Warren Edward Buffett bitewe nuko afite ishoramari ryagutse ni umwe mubashoramari bazwi ku Isi ndetse akaza mu bimbera mu gutanga akazi ku mubure mwinshi. Kugeza mu Kwakira 2024, yari afite umutungo wa miliyari 147$, bituma aba umuntu wa 8 ukize ku isi.
Buffett yavukiye mugace ka Omaha muri Nebraska, yanyuze mu mashuri akomeye cyane harimo nka kaminuza ya Wharton iherereye i Pennsylvania ahagana muwa 1947 ndetse yize muri kaminuza ya Nebraska, nyuma akomereza mu ishuri ry’ubucuruzi rya Columbia. Yaje gutangiza imishinga itandukanye y’ubucuruzi nu bwishoramari, harimo na Graham. Yashinze Buffett Partnership Ltd mu 1956 maze ikigo cye cy’ishoramari kiza kugura uruganda rukora imyenda, Berkshire Hathaway.
Umwariko wa Buffett nuko yagaragaye nk’umuyobozi w’isosiyete n’abanyamigabane benshi mu 1970.  Gusa igiteye inkunga ndetse gitangaza benshi nukumenya ko yatangiye ubuzima bwe bwo gushabika akora akazi kazwi nka PAPERBOY n’ukuvuga ko gucuruza ibitangazamakuru akabitwara mu ngo ndetse no mubiro by’ahantu hatandukanye.
Elon Musk: Elon Reeve Musk yavutse ku ya 28 Kamena 1971, ni umucuruzi ndetse akaba nyiri sosiyete iri muziyoboye izwi nka Space X,  nyuma yaje gushinga indi ikora  ama modoka ariyo Tesla ni nyiri X yahoze ari Twitter ndetse yagize, n’uruhare mu ishingwa rya Boring Company, xAI, Neuralink ndetse na OperaAI. Musk kuri ubu niwe muntu ukize kurusha abandi bose ku isi nzima. Vuba cyane Forbes iherutse kuvuga ko umutungo we ungana na miliyari 344 USD.
Musk yavukiye i Pretoria ndetse aza kwiga muri kaminuza yaho nyuma yimukiye muri Canada afite imyaka 18, aza kubona ubwenegihugu abikesheje nyina wavukiye muri Canada. Nyuma y’imyaka ibiri, yize muri kaminuza ya Queen iherereye muri Kingston mu gihugu cya Canada.
Yakomereje muri kaminuza ya Pennsylvania aho yahakuye impumyabumenyi ihanitse  mu by’ubukungu na physics. Yimukiye muri Californiya mu 1995 kugira ngo yige muri kaminuza ya Starnford aho nyuma yifatanyije na murumuna we Kimbal bafatanyije gushinga sosiyete ikora ama porogaramu.
Ikibera abantu bose igitangaza ndetse bakabifata nko gutebya n’ukumenya ko Elon Musk yatangiye byose ari VideoGame Coder n’ukuvuga kuvugurura no guhanga imikino yo kuri murandasi.
Oprah Winfrey: Oprah Gail Winfrey y​​​​​amenyekanye cyane mu kiganiro cye,The Oprah Winfrey aho yaje kwitwa  “Umwamikazi w’itangazamakuru ryose”,  yaje kwigwizaho imitungo itandukanye ndetse ahagana muri 2007 yazaga mapaji abanza ku urutonde rwa abagore bavuga rikijyana ku Isi.
Winfrey yavukiye mu bukene mu cyaro cya Mississipi ndetse byamuviriyemo gushaka imburagihe maze aza gutwita afite imyaka 14 nubwo umwana we yavutse imburagihe ndetse akaza gupfa akiri uruhinja.
Nyuma y’ubwamamare bukomeye yaje kugeraho ndetse aza guhirwa n’ubuzima.Bbyose byatangiye ari umukozi ukora mu maduka bahahiramo akazajya atwaza abakiriya (Grocery store clerk).
Si aba gusa twafatiraho urugero rwo kudacika intege kuko hari abandi benshi ndetse baciye mu bintu bitandukanye gusa bakaza kwesa ikivi batangiye harimo nka Indra Nooyi, Reed hastings,Jack Ma, Michael dell ndetse na Mark Cuban.
Umwanditsi: BONHEUR Yves