Advertising

Imyaka 27 bamaranye ni urwibutso rw'uko bakundana

Bakundana urudasanzwe! Snoop Dogg n’umugore we bishimiye imyaka 27 bamaze babana

06/16/24 8:1 AM

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Snoop Doog, uherutse gushuka Isi ko yavuye ku itabi bidateye kabiri akarisubiraho we n’umugore we Shante Broadus bagaragaje ko bishimiye imyaka 27 bamaze babana nk’umugore n’umugabo.

Snoop Doog n’umugore akaba na Manager we [Umureberera inyungu muri muzika], bashimira ko bahuye bakiri bato ariko bakaba bageranye mu myaka mikuru dore ko kugeza ubu bamaranye imyaka 27 , aho Snoop Doog amaze kugira imyaka 52 y’amavuko.

Banyuze ku mbuga Nkoranyambaga zabo, Snoop Dog na Shante Broadus, bagaragarizanyije urukundo mu buryo budasanzwe aho bashyize hanze amafoto bari kumwe barenzaho ijambo “Imyaka 27 turi kumwe” ubundi bashyiraho imitima n’umuriro.Muri aya mafoto bashyize hanze kandi bombi bari bajyanishije amabara n’imyambaro imeze kimwe.

Snoop Doog na Shante Broadus, bahuye bakiri bato aho bombi bari bitabiriye ibirori bya ‘Long Beach Polytechnic High School’ byari byabereye mu Mujyi wa Calfonia bagakomerezaho mu 1989 bakaza gukora ubukwe mu 1997 bukabera kuri Ritz Carlton Hotel ahitwa Marina Del Rey, Calif.

Snoop Doog na Shante Broadus, bafitanye abana bagera kuri 3 , barimo abahungu babiri ; Corde w’imyaka 29, Cordell w’imyaka 27 n’umukobwa witwa Cori w’imyaka 24 y’amavuko.Snoop Doog kandi afite undi mwana witwa Julian w’imyaka 25 yabyaranye na Laurie Helmond.

Aba bombi bagize umwuzukuru wa mbere ubwo umwana wabo witwa Corde wamamaye muri Cinema , yabyaraga abana batatu ; Zion na Leo na Elleven.Undi mwana wa Corde witwa Kai Love yapfuye muri 2019 afite iminsi gusa y’amavuko.

Muri 2004 baratandukanye , bongera kunoza isezerano ryabo muri 2008.Muri icyo gihe , Snoop Doog aganira n’Ikinyamakuru PEOPLE muri 2007 yaramaze kwiyunga n’umugore we , yagize ati:”Natekereje ko ndi umugabo kandi ko ngomba kuva kubintu byose narimfite mu rugo, ariko nyuma nza kumenya ko ibyo bintu bidasimburwe”.

Agaruka ku mpamvu yari yamutandukanyije n’umugore we, Snoop Doog muri 2023 yabwiye ikinyamakuru TODAY ati:”Ndatekereza ko twembi twari tukiri abana kandi twashakaga guheba buri kimwe”.Yakomeje agira ati:”Uyu mugore yari azi aho inzozi zanjye ziri kandi nanjye narinzi ize.Rero burya iyo ukunda umuntu , nta kintu na kimwe wakora ngo ubure urwo rukundo kandi nizera ko kuri njye, we yari amfitiye urukundo rw’ukuri”.

Snoop Dogg ni umwe mu bahanzi bakunzwe n’urubyiruko by’umwihariko abakunda injyana ya Hip Hop na Rap nawe aririmba.Ku bakunzi b’umuziki biragoye kubona umuhanzi utazi indirimbo ye.

Snoop Dogg n’umugore we
Snoop Doogg n’umugore we Shante Broadus unamureberera inyungu.
We n’umuryabo wose.
Cordell Broadus , umuhungu wa Snoop Dogg na Shante
Imfura ya Snoop Dogg na Shante yihebeye umwuga wo gukina Filime
Imyaka 27 bamaranye ni urwibutso rw’uko bakundana
Previous Story

Nyabihu: Umushahara wa mwarimu utumye abarimu basozanya umwaka akanyamuneza

Next Story

Lupita Nyong’o ukurura abagabo yaryohewe n’ibirori byamukorewe ahishura ko ashaka gukina Comedy

Latest from Imyidagaduro

Go toTop