Advertising

As Kigali yasanze Musanze iwayo iyikorera ibyamfurambi

03/01/25 18:1 PM
1 min read

Shampiyona y’u Rwanda yari yakomeje hakinwa umunsi wa 19 umwe mu mukino yari ikomeye wari umukino wahuzaga ikipe ya Musanze FC na AS Kigali warimo ubera kuri stade Ubworoherane. Ni Umukino warimo amayeri menshi cyane ku ruhande rw’Ikipe ya As Kigali ndetse no gukina imipira miremire yo mu kirere aho igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa.

Ntabwo byatinze ku mupira w’umuterekano ikipe ya Musanze FC yafungura amazamu, nyuma y’iminota ibiri. Ku burangare bwa ba myugariro b’ikipe ya Musanze FC Nshimirimana Jospin yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’Ikipe ya As Kigali.

Mu minota yanyuma ikipe ya Musanze FC yagerageje amahirwe menshi ariko Umunyezamu Pascal akomeza kuba ibamba. Ntabwo byatinze kuko ku mupira wari uturutse kuri ba myugariro ba As Kigali, Nshimirimana Jospin yafashe umupira aterera inda kumuyaga acenga neza myugariro wa Musanze Gasongo arekura ishoti rikomeye, Umunyezamu Ntaribi Steven ntabwo yamenye uko bigenze.

Iminota 90+7 y’inyongera yarangiye ari ibitego 2 kuri 1 cya Musanze FC.

Andi makipe uko yitwaye muri shampiyona y’u Rwanda umunsi wa 19.

KIYOVU SPORTS 3-1 GORILLA FC

MUHAZI UNITED 1-0 ETINCELLES

MARINES 3-1 MUKURA VS

AMAGAJU FC 0-1 BUGESERA FC

Musanze FC 1-2 AS KIGALI

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Go toTop