Muhisimbi yihimuye kuri Nyabihu Young Boys

02/23/25 18:1 PM
1 min read

Umukino w’umunsi wa 3 muri shampiyona y’u Rwanda mu Cyiciro cya Gatuta wahuje ikipe ya Muhisimbi na Nyabihu Young Boy’s. Mu gice cya  mbere cy’umukino, ikipe ya Muhisimbi  yatangiye neza ihusha amahirwe menshi ariko bakabura amahirwe yo kuboneza mu izamu.

Uko iminota yagiye yicuma ni nako Nyabihu Young Boy’s yagiye icungira k’umipira miremire arinako ku munota wa 28 w’umukino umukinnyi wa Nyabihu Young Boy’s witwa  Habimana Rodrigue yacenze abadefanzeri ba Muhisimbi n’umuzamu ariko ku bwamahirwe make umukinnyi yaje nk’inkongobotsi akiza Izamu.

Ikipe ya Muhisimbi yakomeje gusatira bikomeye, k’Umunota wa 32 w’umukino Shimwa Christopher yacenze ba myugariro bose ba Nyabihu Young Boy’s atanga umupira mwiza bamutereka hasi babona umupira w’umuterekano hafi y’urubuga rw’amahina ariko awuteye ukubita murukuta.

Ikipe ya Muhisimbi ifite inota rimwe mu gihe ikipe ya Nyabihu Young Boy’s ifite amanota 5, mu gihe kandi ikipe ya Muhisimbi yari gutsinda umukino yari kugira amanota 4 naho Nyabihu Young Boy’s iyo iza gutsinda ikaba yari kugira amanoto 8.

IMINOTA 45+2 IGICE CYA MBERE CYARANGIYE ARI 0:0.

Igice cya kabiri ki gitangira ku munota wa 47 w’umukino ikipe ya Nyabihu Young Boy’s yakoze impinduka ikuramo Ndatabaye Olivier hinjiramo Ntwari Fabrice

Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi bari baje  gushyigikira amakipe yabo.Umukino warangiye ari igitego kimwe ku busa cya Muhisimbi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino umukino guhera ku munota wa 50 ntabwo umukino waryoheye ijisho kuko abakinnyi b’ikipe ya Nyabihu Young Boy’s bagiye naryama cyane

Ikipe ya Muhisimbi ntabwo yacitse intege kuko ku munota wa 70 yatsinze igitego, Umunsifuzi akacyanga bidatinze ku mupira w’umuterekano ikipe ya Muhisimbi yafunguye amazamu umukino urangira uko.

1 Comment Leave a Reply

Comments are closed.

Go toTop