Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Rwanda

Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi

Admin User2026 Mata 54 min gusoma
Rubavu: Icyo abaturage biteze ku modoka z'amashanyarazi
Sanga:
writer.umunsi.com

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ing...

Mu gihe mu Karere ka Rubavu hamuritswe imodoka zikoresha amashanyarazi, abaturage bagaragaza ko hari icyo bazitezeho by'umwihariko mu kwihutisha ingendo no kurinda ikirere by’umwihariko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Imvaho Nshya ubwo hamurikwaga izi modoka, bavuga ko ugereranyije n’izisanzwe zikoreshwa hari itandukaniro ndetse ko biteguye kugendana n’izo mpinduka bashimira na Leta yatekereje ku kurinda ikirere hagatangizwa gahunda yo gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

Rulindangabo Leonidas yagize ati:” Izi modoka zikoresha amashanyarazi dusanzwe tuzumva mu Mujyi wa Kigali ariko ntabwo zari ziragera mu byerekezo by’i Rubavu. Ubu rero twishimiye ko naha zahageze kuko zirinda ikirere ibyuka bigihumanya, ntabwo zigenda zisakuza nk’izisanzwe ndetse mu byo twumvise ni uko zizoroshya ingendo kuri twe abagenzi”.

Nyirangarambe Ruth, we asanga izo modoka zizafasha cyane mu bukerarugendo ndetse zigafasha n’abagenzi kugenda batekanye bitewe n’uko ziteye. Ati:”Izi modoka zisa neza , ni imodoka zifite intebe zitandukanye n’izisanzwe ndetse niba mwarebye neza imbere harimo ; aho gushyira imizigo, aho gushariza telefoni mu gihe umuriro washize n’ibindi. Turasimira Leta yacu yatekereje kuri iki kintu kuko burya niyo abakerarugendo baje, bakagenda mu mudoka nziza nk’izi , biba buteye ishema”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yavuze ko imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukoreshwa mu Karere zigiye gutuma abaturage babona imirimo, zigateze imbere ubukerarugendo ndetse n'abagenzi bakoroherwe n’ingendo.

Yagize ati:” Izi modoka zigiye kuzana impinduka haba mu bazigendamo ndetse n’abagenda n’amaguru kuko batazakomeza guhumeka imyuka iterwa na Mazutu na Essence. Ikindi zigiye gufasha mu bukerarugendo, kuko Umujyi wacu wakira ba Mukerarugendo benshi kuba rero tubonye imodoka nziza zigezweho bizatuma ubukerarugendo bwacu buzamuka”.

Beata Mukangabo Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa by’Ubwikorezi muri RURA na we yashimangiye ko imodoka zikoresha amashanyarazi zagejejwe muri Rubavu ari ingenzi cyane kuko zizafasha mu kubungabunga ikirere ndetse zigateza imbere n’ubukerarugendo.

Yagize ati:”Izi modoka zikoresha amashanyarazi ni ingenzi cyane kuko zigiye gukomeza gufasha mu ihindagurika ry’Ikirere kubera ko zigabanya imyotsi yangizaga abantu n’ikirere. Izi modoka kandi zije gufasha mu korohereza abaganzi no koroshya ingendo kuko ni imodoka nziza zifite ibyicaro byiza kubazazigendamo ndetse zizateza n’imbere ubukerarugendo”.

Doreen Orishaba Umuyobozi Mukuru wa BasiGo yavuze ko ku ikubitiro bazanye mu Karere ka Rubavu imodoka 5 zizajya zigenda mu byerekezo bitandukanye birimo , Rubavu, Huye, Nyagatare , Rusumo zigasubira i Kigali.

Ni imodoka zifite ibyicaro 42 zikaba zifite ubushobozi bwo kugenda Ibirometero 350 zitari zongera gusharizwa.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge
Rwanda

Nyagatare: Minisitiri Habimana yibukije abaturage gufatanya kurandura ibyuma n’inzoga zitujuje ubuziranenge

Mu murenge wa Rwimiyanga habereye Umuganda ngarukakwezi wahuje abaturage, abayobozi bo mu nzego za Leta, inzego z’umutekano n’urubyiruko rwo muri gahunda ya 'Soberchou', hagamijwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamira umutekano, ubuzima n’iterambere ry’abaturage.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 29
Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo
Rwanda

Rusizi: Umugabo yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, avuga ko yamwigishaga uko azitwara mu rugo

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, ari gukorwaho iperereza nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana we w’imyaka 15 inshuro ebyiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Kanama 26
‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi
Rwanda

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

‎Gakenke: Umwarimu ukekwaho kwiba amatungo magufi yatawe muri yombi

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nyakanga 16
AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango
Rwanda

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

AU yibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza kurwanya imvugo z’urwango

KWIZERA Jean de Dieu2026 Mata 7
Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura
Rwanda

Karongi: Urubyiruko rurasaba kwigishwa amateka y’umuganura

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, barasaba kuganirizwa ku mateka y’umuganura kugira ngo bajye bitabira uwo muhango bumva neza impamvu yab...

Admin User2026 Mata 5
Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge
Rwanda

Karongi: Arashimira Leta yamwubakiye ikamuha inka na VUP byamuhaye mukuye mu bwigunge

Umuturage wo mu Karere ka Karongi, yashimiye Leta y'u Rwanda yamufashije ikamukura mu bwigunge, ikamuha inka na VUP bimufasha kubaho neza no kugira icyizere cy'ubuzima.

Admin User2026 Mata 5

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize