Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose
Inkuru zamamaza

Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose

Umunsi com2026 Gashyantare 43 min gusoma
Pastor Aloys Uwakarema asaba Abakristo kugaragaza ukwizera mu mibiri yabo yose
Sanga:
writer.umunsi.com
Mu nyigisho yahaye abakristo bo mu Itorero rya ADEPR, Pastor Aloys Uwakarema yashimangiye ko ubukristo nyabwo bugomba kugaragarira mu mibereho ya buri munsi y’umuntu, haba mu byo avuga, mu byo akora no mu myitwarire agaragaza aho ari hose umukirisitu yirinda kurangaza abandi. Yagarutse ku kuba ukwizera atari amagambo gusa, ahubwo ari indangagaciro zigaragarira mu buzima bwuzuye. Uyu MUKOZI W’Imana nk’uko abivuga, yasobanuye ko ubukristo butivugwaho n’umuntu ku giti cye, ahubwo bugaragarira mu byemezo afata n’uko yitwara mu bandi. Yerekanye ko nk’uko imyitwarire mibi ihita imenyekana mu mibanire y’abantu, n’ubukristo nyabwo bumenyekana mu bikorwa no mu rugero umuntu atanga mu muryango, mu kazi no mu bandi babana. Yibukije ko mu materaniro no mu bindi bikorwa by’itorero, abakristo bagomba kwirinda imyitwarire irangaza abandi, bakibanda ku ntego yo gusenga no kwegera Imana. Yavuze ko imyambarire n’imigendere by’umukristo bikoxyandakwiriye kuba mu murongo w’icyubahiro, kwicisha bugufi no kubaha aho bari. Pastor Aloys Uwakarema yakomeje asobanura ko ubukristo bugera ku buzima bwose bw’umuntu, kuva ku bitekerezo, ku mvugo, ku myitwarire, kugeza mu buzima bwite bwo mu rugo n’aho akorera. Yashimangiye ko ukwizera nyakuri kugenga uko umuntu abaho, uko akorana n’abandi n’uko akoresha ibyo afite. Agaruka ku rubyiruko, yahaye inama abasore n’abakobwa kwirinda gucira abantu imanza bishingiye ku byo babona mu gihe gito, abasobanurira ko kumenya umuntu bisaba kureba ubuzima bwe busanzwe n’indangagaciro agenderaho buri munsi. Yagaragaje ko ubuzima bwa gikirisitu bukwiriye kuranga umuntu igihe cyose, atari mu rusengero gusa. Yasoreje asaba abakristo kuba aba Kristo by’ukuri mu bikorwa no mu buzima bwabo bwa buri munsi, abasaba gukoresha neza igihe bafite mu gukora ibyiza no gukorera Imana, bibuka ko amahirwe yo gukora icyo cyiza agomba kubyazwa umusaruro hakiri kare.

Ibyifuzo by’abasomyi

Andika igitekerezo cyawe

0/2000

Igitekerezo cyawe kizemezwa n’abaditsi mbere y’uko cyagaragara. Ibyanditsse n’ababotsi cyangwa spam ntibyemewe.

Inkuru zerekeye

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo
Inkuru zamamaza

Ngaya andi mahirwe ! Iyandikishe kuri UWA Social App utsindire agera ku 30,000 RWF yose wiyicariye mu rugo

Ese uracyibuka uko wari umeze ufite imyaka 16 ? Imisatsi wakundaga kwishyiraho, imyambarire yawe, amafoto yawe n’udushya twakurangaga, inseko itazibagirana n’ibindi bihe byiza byo mu buto bwawe bikigusetsa uyu munsi ? Dore amahirwe yo kongera kubyibuka, ukabisangiza abandi ndetse ukaba wanatsindira igihembo cy’arenga 30,000 RWF binyuze ku rubuga rwa rwa UWA SOCIAL APP aho unyura kuri Google ukandika ngo UWA Social App ugakora ‘Download’ ya APP ubundi ugakora SignUp.

KWIZERA Jean de Dieuiminsi 1 yashize
Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira
Inkuru zamamaza

Mufashwa gutembera mu Kiyaga mugahabwa na Breakfast ku buntu ! El Classico Apartment i Rubavu, ahantu heza ho kuruhukira

Mu gace k’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu, harabarizwa El Classico Apartment iherereye mu Murenge wa Nyamyumba, ahazwi nka Brasserie. Ubu hari Poromosiyo abari mu kwa buki cyangwa abandi basohotse bahabwa Poromosiyo yo gutemberezwa mu Kiyaga cya Kivu ku buntu mu gahabwa n’ifunguro rya mu gitondo k ubuntu.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Ukwakira 4
‎Ni aba mbere mu gukora Cake zo mu bukwe no mubindi birori ! Tegura ibirori byawe ukorana na Zero Six Cake
Inkuru zamamaza

‎Ni aba mbere mu gukora Cake zo mu bukwe no mubindi birori ! Tegura ibirori byawe ukorana na Zero Six Cake

‎Ubusanzwe ibirori byiza biryoshywa na Cake nziza igaragara neza kandi iteguye neza bikagenda no kuba iryoshye. Ibirori byiza kandi bigaragazwa n'uko ntawatashye yimyoza avuga ko Cake yari ibishye cyangwa idahiye neza. Icyo kibazo rero , cyasubijwe na Zero Six Cake, bakorera mu Gihugu hose ariko ni bo bonyine bategura Cake nziza kandi bagaca amafaranga make.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 22
‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake
Inkuru zamamaza

‎Ni iya mbere mu Rwanda ! Byinshi kuri Zero Six Cake

Zero Six Cake ni Kompanyi nziza ikora ibijyanye na Cake mu Karere ka Musanze ariko ikaba igera mu Gihugu hose bitewe n'aho utuye dore ko afite abakozi benshi kandi b'abahanga.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 15
Weekend yageze  ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !
Inkuru zamamaza

Weekend yageze ! Tekereza El Classico Beach Chez West niba ushaka gusohoka ukishimira ibyo wagezeho !

Urashaka gutembera n'umuryango wawe ? Urashaka gusohokana n'abawe ? Tekereza kuri El Classico Beach kuko ariho hafite ibyo wifuza byose. Hari amafunguro meza ayobowe n'Ifi, hari inkoko , ndetse hakaba n'ibyo kunywa bigezweho. Bagufitiye amacumbi meza kandi abari mu kwezi kwa buki bo bahabwa na Poromosiyo yo gutembera mu Kiyaga cya Kivu mu bwato ku buntu iyo barahamara kabiri.

KWIZERA Jean de Dieu2026 Nzeri 12

Inkuru zishyashya

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta
Cinema

Umukinnyi wa Filime Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian bizihiza umwaka ushize amwambitse Impeta

Umukinnyi wa Filime nyarwanda, Nkusi Lynda yarase ibigwi Umugabo we Christian Irenge, bizihiza igihe cy'Umwaka amaze amwambitse Impeta y'Urukundo.

ISHIMWE Didier Olivieramasaha 17 yashize
BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Kiyovu Sports Club yakuye inota i Rubavu Bugesera ibona amanota atatu ya mbere

Umuzamu wa Kiyovu Sports Club Nzeyurwanda Djihad yabaye umukinnyi mwiza w'umukino wayihuje na Marine FC mu gihe Étincelle FC yatsindiwe i Bugesera ibitego 2-0.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze
Izindi nkuru

AMAKURU MASHYA: Hemejwe ko nta muntu waburiye ubuzima mu Inkongi yibasiye isoko rya Musanze

Nyuma y'amasaha atari make abanyarwanda bari mu gihirahiro, Bashaka kumenya Niba Hari abantu baburiye ubuzima mu Inkongi y'umuriro yibasiye Isoko rya Musanze, Guverinoma y'u Rwanda ibishyizeho umucyo.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize
BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC
Imikino

BK Pro League 2026-2027: Gorilla FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports FC

Igitego Didier yitsinze nicyo cyatumye Gorilla FC ibona intsinzi ku mukino w'umunsi wa kane wa BK Pro League 2026-2027.

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere
Imikino

Bk Pro League 2026-2027: Kigali FC yabonye amanota atatu ya Mbere

Kigali FC yabujije Gicumbi FC intego yayo yo kugira amanota 12/12 .

ADAM Yannickiminsi 1 yashize
Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka
Izindi nkuru

Inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza yahiye irakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye cyane yibasiye inyubako y'Isoko rya Musanze izwi nka Goico Plaza riherereye muri aka Karere ka Musanze, ibirimo byose birakongoka.

ISHIMWE Didier Olivieriminsi 1 yashize