
Ntabe ari wowe usigara mu gukoresha uwa Social App, urubuga rw’Abanyafurika, urubuga rufite intego yo guteza imbere umuco wa Afurika muri rusange aho abantu bisanga bakaganira ndetse bakaganira byimbitse ku muco wacu.
Ni urubuga rwamaze kugezwa kuri APP Store cyane cyane ku bantu bakoresha Telefone za ‘Android’ na App Store kubakoresha iPhones aho ushobora kujya ukarukurura ‘Download’, ugakora ‘SignUp’ ukinjiramo bwa mbere ubundi ugatangira gusangiza abantu umuco w’aho ukomoka.
Ikindi kandi cy’ingenzi ni uko UWA SOCIAL APP , itanga amafaranga ku bantu bayikoresha itibagiwe n’abashya kuko bashyiraho uburyo bwo gukorera amafaranga kandi ukayahabwa uwo mwnaya.
Kugeza ubu UWA SOCIAL APP yashyizeho irushanwa rizahemba abagera kuri 5 amafaranga y’u Rwanda 30,000 RWF kandi nyamara ntagihambaye wakoze kirenze gufata ifoto yawe yo mu bwana ku myaka 16 ukayishyiraho ukarenzaho amagambo ajyanye n’irushanwa ariko wibanda ku mpano wari ufite muri iyo myaka , icyo wakundaga kurenza ibindi.
Uwa Social App ni urubuga rw’Abafurika bafite inkomoko muri Nigeria, ariko rukaba rwarakorewe Abanyafurika ndetse n’abandi bose batuye Isi muri rusange kuko kugeza ubu Isi imaze kuba umudugudu kandi ikaba irimo kwihuta cyane mu buryo budasanzwe ari nayo mpamvu banyirayo batekereje guhuza Abanyafurika.
Ni urubuga rukoreshwa n’abantu hafi Miliyoni , aho bose basangizanya amakuru, umuco ndetse n’ibindi byiza.














