Ariel Wayz, yatangaje ko impamvu yahisemo kwita umuzingo we ‘Hear to Stay’ ari ukubera ko abantu badakunda guha agaciro Album z’abahanzi, kandi akabona ko bitabaho ko album zimara igihe kinini zikundwa cyangwa zigahabwa agaciro.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Kabiri tariki 4 Werurwe 2025, aho yaganiriye ku muzingo yitegura kumurika ku itariki ya 8 Werurwe 2025.
Ariel Wayz yavuze ko guhitamo kwita album ye “Hear to Stay” bishingiye ku kuba abantu badakunda kwita cyane ku muzingo w’umuhanzi, cyane cyane album nyinshi zagiye zicuruzwa ariko bikarangira bigiye ku ruhande nta n’umubare w’abakunzi bawumva neza cyangwa babifata nk’ikintu kirambye.
Yagize ati: “Numvise abenshi bavuga ko ‘Hear’ mvuga isobanura ‘hano’ ariko mu by’ukuri ni ‘Hear’ yo kumva, kubera ko mu rugendo rwanjye kuva ntangiye umwuga wanjye wo kuririmba, mbona Album ari ikintu badaha agaciro, sinzi aho bipfira. Album iraza ikarangira, icyo nakoze kuri ubu ni ugusaba kumva bakahaguma kuko ntababeshye album ni ikintu kirushya.”
Ariel Wayz yashimangiye ko “kumva ukahaguma” yifuzaga kugerageza gusaba abakunzi b’umuziki kumva album ye yose kandi bakayikunda mu buryo bwimbitse, kuko iyo album y’umuhanzi yumvwe neza ikanashimwa, byongera imbaraga z’umuhanzi mu rugendo rwe. Yasobanuye ko ibi bituma abakunzi b’ibihangano byabo babasha kubashyigikira kandi baguma mu muziki, bagafatanya urugendo rwabo.
Ariel Wayz yavuze kandi ko urugendo rwe rw’umuziki ari intambwe ikomeye mu buzima bwe, kandi ko yasanze hari byinshi byamwigishije ndetse byatumye akura mu muziki.
Yagize ati: “Mu rugendo rwanjye rw’umuziki byagenze neza, bigenda nabi, ni ibisanzwe nkuko bigenda mu kazi kose. Mbona ngeze ahantu hashimishije, nakoze amakosa menshi ariko ikiruta byose narize nkaba mpai, mpaguma.”
Biteganyijwe ko Ariel Wayz azamurika album ye ku itariki ya 8 Werurwe 2025, umunsi mukuru w’ubuzima bwe nk’umwana w’umukobwa.
Yavuze ko uwo munsi ari uwo kwizihiza intambwe imugejeje kuri iyo album ye, nk’uko anyuzwe n’ibyo amaze kugeraho. Ati: “Ni umunsi mukuru wanjye, rero ku munsi wanjye mbyaye umwana ntako bisa.”
Ariel Wayz arateganya kuzahurira n’inshuti ze ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye mu gitaramo cyo kumva album, “Listening Party”, kizaba ku mugoroba wo ku itariki ya 4 Werurwe 2025, mbere yo kumurika album ye ku mugaragaro.
Uyu muhanzikazi avuga ko icyo gitaramo kizaba ari igihe cyo gusangiza abakunzi be impano ye n’umuzingo mushya wuzuye ibihangano bikomeye.